Cyeru: Nyuma y’imyaka myinshi bivuriza kure begerejwe ikigo nderabuzima

Abaturage bo mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera barishimira kuba begerejwe ikigo nderabuzima, bakaba bagiye kujya bivuriza hafi kuko mbere bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza bigatuma abarwayi barushaho kuremba.

Abo baturage bagaragaza ibyo byishimo nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/12/2012 hatashywe ku mugaragaro ikigonderabuzima cya Ndongozi, cyubatse mu murenge wa Cyeru hafi yabo.

Abaturage bo muri uwo murenge bahamya ko icyo kigo ari igisubizo kuri bo kuko bari basanzwe bajya kwivuzira kure cyane, ku buryo aho bajyaga kwivuriza hafi bahakoreshaga igihe kigera ku munsi wose.

Nyirahakizimana Olive umwe mu baturage bo mu murenge wa Cyeru agira ati “Nabonye ari byiza kuko twavaga hano tukajya kure none byatwegereye (ibitaro)”.

Abaturage twaganiriye bahamya ko ubuzima bw’abaturage bo muri uwo murenge bugiye kuzira umuze kuko uzaba afite indwara runaka wese azajya ahita yihutira kujya kwa muganga kuko hazaba ari hafi, bitandukanye na mbere aho bajyaga kwivuza bamaze kuremba.

Ikigo nderabuzima cya Ndongozi, cyitiriwe Mutagatifu Aloys, cyubatswe na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ku nkunga y’umuryango w’abataliyani witwa “Père des enfants Rwandais”.

Harorimana Vincent, Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri, yasabye abaturage bo mu murenge wa Cyeru kugana icyo kigonderabuzima, bakagikoresha kuko aribo cyubakiwe.

Ati: “Kwiyuzuriza ikigo nk’iki ntukigane ngo kikugirire akamaro ni ukunyagwa zigahera. Ni ukuvuga ngo ubwo mufite ikigo nk’iki cyiza, mukagira ababatera inkunga, mukagira ababitaye ho, ntimuzirangare ho”.

Akomeza ashimira leta y’u Rwanda idahwema gufatanya na Kiliziya Gatolika mu burezi, mu buvuzi no mu bindi bikorwa bitandukanye byo guteza abanyarwanda imbere.

Ikigo nderabuzima cya Ndongozi cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 150, kikaba cyuzuye nyuma y’imyaka itanu cyubakwa. Iki kigo nderabuzima ni icya 17 mu bigo nderabuzima biri muri aka karere ka Burera.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka