#Covid19: U Rwanda rwesheje umuhigo wo gukingira 30% by’abaturage

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko yamaze kwesa umuhigo wa 2021 wo gukingira 30% by’abaturage mbere y’uko Ukuboza kurangira nk’uko byari biteganyijwe.

MINISANTE ivuga ko kugera kuri uyu muhigo babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame watanze umurongo w’uburyo bagomba kwitwara muri iki gihe cya Covid-19, bigatuma inzego zose zishishikarira kuzuza inshingano zazo kugira ngo zibashe guhashya iki cyorezo harimo na gahunda yo gukingira Abanyarwanda, ikindi ngo ni ubufatanye n’izindi nzego n’ibihugu bitandukanye bagize uruhare mu kubagezaho inkingo hamwe n’izo biguriye nk’Igihugu.

Harimo no guhuriza hamwe ibikorwa bitandukanye birimo igenamigambi risobanutse kandi rifite intego, kandi rifite abafatanyabikorwa bose mu gukingira, hamwe no gushyira umuturage ku isonga kugira ngo agire uruhare rufatika nk’umugenerwabikorwa mu gisubizo cya Covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko umuhigo bamaze kwesa ari uw’abakingiwe mu buryo bwuzuye ariko ngo hari n’abandi bari hejuru y’uwo mubare bamaze guhabwa urukingo rumwe.

Ati “Ubu ngubu ababonye doze ebyiri mu gihugu cyose, muzi ko dufite igihugu gifite abaturage basagaho gato miliyoni 13 n’ibihumbi 51. Iyo turebye abo tumaze gukingira doze ebyiri ni miliyoni 3 n’ibihumbi 880 n’abantu 262 abo rero bangana na 30% y’abo baturage nari mvuze mu kanya. Iyo urebye ababonye doze imwe ni miliyoni 6 n’ibihumbi 300 birenga, abo rero bangana n’igipimo cya 49%, ariko twe tureba abantu babonye inkingo zombi, kuko ni bo tuvuga ko baba bakingiwe neza, dukurikije amabwiriza ahari y’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima, ndetse n’ayo natwe twemeje nka Minisiteri y’Ubuzima”.

Iyi Minisiteri ivuga ko ku bijyanye n’inkingo bazifite zihagije ku buryo n’umuhigo wo kuba u Rwanda rwamaze gukingira 70% by’abaturage bagomba gukingirwa mu mwaka wa 2022 bashobora kuzawesa mbere y’uko ukwezi k’Ukuboza kugera nk’uko Dr. Ngamije akomeza abisobanura.

Ati “Ibikenewe byangombwa byose ari inkingo zirahari, ari abakozi, ari n’ibindi byose bikenewe birahari. Tubona uyu muhigo wa 70% mbere y’uko ukwezi k’Ukuboza umwaka utaha kugera”.

Abanyarwanda bataragerwaho n’inkingo baramarwa impungenge ko na bo Leta irimo gukora ibishoboka byose ngo zibagereho mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka