COVID-19: Umubare w’abakira ukomeje kuruta uw’abarwayi bashya

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya barindwi banduye COVID-19, abandi 21 bari barwaye bakaba bakize.

Abo barwayi 7 babonetse mu bipimo 3,196, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 2,111.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya barindwi barimo batanu babonetse i Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), naho abandi babiri babonetse i Nyagatare.

Ku wa Gatatu tariki 05 Kanama 2020, mu Rwanda hari habonetse abarwayi bashya batanu, abandi 15 bari barwaye barakira.

Mbere yaho ku wa Kabiri tariki 04 Kanama 2020 hari habonetse abarwayi bashya barindwi, mu gihe abakize bari 53.

Muri rusange kugeza kuri uyu wa Kane abamaze gukira bose hamwe ni 1,258 naho abakivurwa ni 848.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batanu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse byizacyane ubwo abarwayi bagabanuka nibyiza ariko tuzirikana,nezeko tutarajyihashya nukorero ndukomeze twirinde kd Imana izandufasha ndusubira mubuzima bisanzwe murakoze

Niyonkuru Eric yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka