COVID-19: U Rwanda rwahaye UNMISS ibikoresho by’ubuvuzi

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, u Rwanda rwahaye intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) ibikoresho byo kubafasha guhangana na Coronavirus.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda bavuga ko ku ruhande rw’ u Rwanda, ibi bikoresho byatanzwe na Brig. Gen. Eugene Nkubito, umuyobozi w’ itsinda ry’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri i Juba muri Sudani y’Epfo.

Brig. Gen. Nkubito yavuze ko ibindi bikoresho bizaza mu kwezi gutaha ubwo hazaba hatangiye gusimburana kw’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

Yavuze ko Coronavirus ari umwanzi wibasiye ikiremwa muntu, ari yo mpamvu ubufatanye ari bwo buryo bwonyine bwo gutsinda iki cyorezo.

Joan Segui Barber, umuyobozi w’ishami rishinzwe laboratwari ya UNMISS yashimiye u Rwanda ku nkunga yarwo, avuga ko ari inkunga ikomeye mu kuzamura ubushobozi bwo kurwanya COVID-19.

Yagize ati “Ubundi iyo twashakaga gupima abantu byadusabaga gusaba ibikoresho Ishami ry’Umurango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku cyicaro cyaryo hano muri Sudani y’Epfo. Ibi bikoresho tubonye bigiye kutwongerera umuvuduko mu gupima abakozi”.

Leta ya Sudani y’Epfo yashyizeho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo harimo gushyiraho amasaha ntarengwa yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo, guhagarika amashuri no guhagarika imirimo itari ngombwa.

Muri iki cyumweru dusoza, Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma abapolisi, abasirikare ndetse n’abagize urwego rw’imfungwa n’abagororwa bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka