Covid-19: OMS yavuze ko ibihugu byinshi muri Afurika bitari ku rwego rwo guhabwa urukingo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa byerekana ko byiteguye kwakira no gukoresha urukingo rwa Covid-19 mu gihe rwagera ku isoko.

Ni mu gihe ibihugu by’Amerika, u Budage ndetse n’u Burusiya bikomeje guhatanira gushyira ahagaragara urukingo rwa coronavirus mu gihe gito gishoboka, aho inkingo byamaze kwerekana mu igerageza zose zerekanye ko zishobora gukora hejuru ya 90%.

OMS ivuga ko yasanze 1/3 cy’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ari byo byonyine bifite ibikorwa remezo by’ubuzima bifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa byo gupima abaturage babyo iki cyorezo, kandi ngo ntabwo watanga urukingo mu gihe utazi uko icyorezo gihagaze mu gihugu runaka.

OMS ivugako ibihugu byo muri Afurika bikiri kure cyane mu bikorwa byo kwitegura kuba byakwakira no gukoresha urukingo urukingo rwa Covid-19, bityo ngo ibihugu birasabwa kwitegura kuza k’urukingo rushobora kuza mu gihe cya vuba bishoboka.

OMS ivuga ko 1/2 cy’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ari byo gusa byabashije kwerekana abo urukingo rwaterwa mbere mu gihe rwaba rwaje, ibihugu ngo byakoze ibirebana no gutera inkunga ibikorwa byo gupima no kugaragaza abakenera urukingo ku ikubitiro.

Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (CDC), kivuga ko gukingiza abantu bizaba ikibazo gikomeye bitewe n’uko ibihugu byinshi bya Afurika bititeguye bihagije.

Umuyobozi wa CDC, Dr John Nkegasong, avuga ko ibi bishobora kuba intandaro yo gutinda kubona urukingo kuri bamwe mu Banyafurika; bikaba bishobora gutuma igikorwa cyo gukingira kigorana ndetse ngo ntishobora gutangira kugeza mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka utaha 2021.

Afurika CDC yizeye gukingiza byibuze 60% by’abantu ku mugabane wa Afurika, ikavuga ko ibyo bigomba gufasha kugera ku budahangarwa bw’imibiri y’abantu.

Kugeza icyo gihe mu mwaka utaha ubwo urukingo ruteganyijwe kujya hanze, abantu basabwe gukomeza gushingira ku ngamba z’ubuzima rusange n’amabwiriza yashyizweho kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya Covid-19 nk’uburyo buhari bwonyine bwo kuyirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka