Covid-19 ntiyahungabanyije gahunda y’abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA

Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA (RRP+) rutangaza ko gahunda y’abari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itahungabanyijwe n’ibihe bigoye byatewe na Covid-19 kuko rwashyizeho uburyo bwihariye bwo kubakurikirana.

Semafara avuga ko nta kibazo abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bagize kuko bafashijwe byihariye (Ifoto:Internet)
Semafara avuga ko nta kibazo abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bagize kuko bafashijwe byihariye (Ifoto:Internet)

Mu bafata iyo miti haba harimo abatayifatira ahegereye aho batuye bitewe n’impamvu zabo, cyane ko umuntu aba yemerewe kuyifatira aho ashaka hose mu gihugu, muri iki gihe ingendo zitemewe ahantu hose ngo hakaba hari abo byagoye kuyibona ariko urwo rugaga rukaba rwarabagobotse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Sage Semafara, agaruka ku buryo urwo rugaga rwashyizeho bwo gufasha abagorwa no kugera aho bafatira imiti.

Ati “Hari abatuye i Kigali ariko bakaba bafatira imiti nk’i Musanze, urumva ko kugerayo bitari gukunda. Twahise dushyiraho umurongo utishyuzwa wa 1245 tuwumenyesha amashyiramwe yose y’abafite virus itera SIDA, uhamagaye kuri uwo murongo akavuga ko yabuze inzira imugeza aho yafatiraga imiti duhita dushaka uko afashwa”.

Ati “Icyo gihe duhamagara ku kigo nderabuzima kiri hafi y’aho atuye i Kigali tukababwira ikibazo cye na bo bagahamagara aho yari asanzwe afatira imiti kugira ngo bamenye ko ari ukuri. Nyuma twebwe dufite uburyo duhita tujya kumufatima imiti tukayimugezaho bityo ntagire ikibazo”.

Ikindi ngo uwo murongo buri munyamuryango yemerewe kuwuhamagaraho mu gihe hari ibyo ashaka kumenya, cyane ko kuva washyirwaho abagera kuri 42 bawitabaje bagize ikibazo cy’imiti ngo cyahize gikemuka.

Avuga ko kugeza imiti ku bantu nk’abo babifashwamo n’abajyanama b’urungano bari muri buri kagari. Ni abakorerabushake bafite virusi itera SIDA bakurikirana bagenzi babo baturanye ngo hatagira udafata imiti ndetse bakanakurikirana n’ubuzima bwabo, umwe akita ku bagera kuri 45.

Ikindi cyakozwe mu korohereza abafata imiti, ngo ni uko Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyongereye igihe ku bafataga imiti ya buri kwezi, nk’uko Semafara abisobanura.

Ati “Ikindi cyadufashije ni uko RBC yashyizeho amabwiriza y’uko abafataga imiti y’ukwezi kumwe bafata iy’amezi abiri. Ibyo byakozwe kugira ngo hagabanywe ingendo bakoraga bajya aho gufatira imiti”.

Icyakora ngo ahagaragaye ikibazo ni ku bantu bafataga imiti ariko bakaba bakorera mu kindi gihugu, urugero nk’abakorera i Goma cyangwa i Bukavu muri Repuburika Iharahira Demokarasi ya Congo, bazaga gufata imiti ariko kugeza ubu bikaba bidakunda kubera ko imipaka yafunzwe bari muri icyo gihugu, gusa ngo barimo gushaka uko babafasha.

RRP+ ifite abanyamuryango ibihumbi 130 bari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bakurikiranwa n’abajyanama b’urungano 5,225 bafatanyije n’abakozi b’uwo muryango baba mu turere, bakanamenya imibereho ya buri munsi y’abanyamuryango ku buryo hagize uremba ahita afashwa.

Umwe mu bajyanama b’urungano, Nsabimana, avuga ko akazi bakora katoroshye ariko ko bagomba kugakora kandi bakagera ku bo bashinzwe.

Ati “Gukurikirana abo bantu ni akazi katoroshye kuko tugomba kumenya buri wese uko yaramutse kugira ngo tumenya cyane cyane ko barimo gufata neza imiti. Icyagaragaye ni uko mu bo jyewe nkurikirana ntawabuze imiti no muri guma mu rugo kuko n’uwari urwaye nagiye kuyimuzanira”.

Ikibazo abo bajyanama bahurizaho ni icy’uko benshi mu bo bashinzwe bashonje, bakaba bakeneye ubufasha bw’ibiribwa kuko harimo abanyantege nke ndetse n’ababuze uko bajya gushaka imirimo ngo babashe kwihahira.

Kuri icyo kibazo ubuyobozi bwa RRP+ buvuga ko hari inkunga Leta yahaye urwo rugaga ku buryo barimo gutegurwa uko yagera ku bo yagenewe binyuze mu makoperative yabo.

Ikindi kibazo ngo ni uko ku bigo nderabuzima hari abaganga bake ku buryo bigorana kubona serivisi baba bashaka, bakifuza ko bakongerwa ndetse bikunze kuri buri vuriro hagashyirwa umuganga wihariye wita ku bibazo byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka