#COVID-19: Abantu 19 bakize, haboneka abarwayi bashya 18

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umunani ba COVID-19.

Abo barwayi cumi n’umunani babonetse mu bipimo 2,216, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,081.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bashya 18 barimo abagaragaye i Rusizi icyenda(9), i Kigali habonetse batanu(5), i Kirehe habonetse batatu(3) naho undi umwe(1) yabonetse i Rwamagana.

Abantu cumi n’icyenda mu bari barwaye bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 512, naho abakirwaye ni 566.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batatu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka