CHUB yiyemeje kurwanya ububabare buhoraho bushobora gutera kwiyahura

Nyuma yo kubona ko hari abantu babazwa n’indwara bamaranye igihe kirekire bikabaviramo izindi ndwara no kwiheba, ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), byiyemeje gushyiraho uburyo bwo kubafasha.

Abashakashatsi, abaganga n'abaforomo baturutse mu Rwanda, Afurika, Uburayi na Amerika bitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ububabare ku barwayi
Abashakashatsi, abaganga n’abaforomo baturutse mu Rwanda, Afurika, Uburayi na Amerika bitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ububabare ku barwayi

Dr. Gaston Nyirigira, umuganga kuri CHUB, wize ibijyanye no gutera ikinya no kuvura abantu barembye cyane ndetse no kuvura ububabare bwaba ubw’ako kanya ndetse n’ubuhoraho, avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ububabare buhoraho bugira ingaruka ku buzima bw’abababara harimo no kwiyahura.

Agira ati “Ubushakashatsi bwerekana ko ufite ububabare buhoraho bumutera kwiyanga, kuva ku kazi, gukena, hanyuma akavuga ko ubuzima nta cyo bumaze, akiyahura”.

Ibi bishimangirwa na Dr. Augustin Sendegeya, Umuyobozi Mukuru wa CHUB, aho agira ati “Iyo umuntu ababara, umubiri urekura imisemburo mibi. Iyo ibaye myinshi igira ingaruka ku bice by’umubiri bitandukanye harimo n’ubwonko”.

Atanga urugero rw’uko hari n’ushobora kugira ububabare bukomeye akarwara igifu cyangwa umutwe.

Ibi byatumye CHUB itangira gutekereza ku gushyiraho serivise ifasha abantu bafite ububabare buhoraho, nk’uko bisobanura na Dr. Sendegeya.

Dr. Sendegeya Augustin (hagati), Umuyobozi w'Ibitaro bya CHUB
Dr. Sendegeya Augustin (hagati), Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUB

Ati “Mu bitaro turimo turashyiraho ahantu abafite ububabare bamaranye igihe bashobora kwisuzumisha mu buryo bwihariye”.

Mu rwego rwo kubafasha, ibi bitaro byiyemeje gutangiza ibiganiro byo gufasha abaganga, abaforomo n’abashakashatsi babikoramo kungurana ibitekerezo ku ko babyitwaramo.

Ibi biganiro byatangijwe muri 2019, bitumirwamo abaganga, abaforomo n’abashakashatsi bo mu Rwanda n’abo muri Afurika ndetse no hanze yayo (Amerika n’Uburayi).

Ibyo muri uyu mwaka wa 2020 byabaye kuwa Kane no kuwa Gatanu, ku itariki ya 16 n’iya 17 Mutarama.

Byagaragajwemo ko mu kuvura ububabare hashobora kwifashishwa imiti, ariko ko no kubwira neza abarwayi, kubakoresha imyitozo runaka cyangwa kubereka uko bayikora kimwe no gukanda ahababara, na byo bishobora kwifashishwa.

Muganga Rutangarwamaboko, wiyemeje kuvura bishingiye ku muco, ariko wanize ibijyanye n’imitekerereze y’abantu no kuvura ukoresheje amagambo, yagaragaje muri ibi biganiro ko n’Abanyarwanda bari bazi kuvura ububabare, bakamenya no kubukingira.

Muganga Rutangarwamaboko (iburyo, ufite inkoni)
Muganga Rutangarwamaboko (iburyo, ufite inkoni)

Yagize ati “Abakurambere bacu bari bafite ubumenyi bwo kwivura ububabare, bakamenya uko babigenza kugira ngo babutsinde. Kubukingira kandi ni byo bahaga umwanya ukomeye”.

Atanga urugero ku muhango wo kurera inda, Abanyarwanda bo hambere bakoraga mu rwego rwo kwirinda ko umugore utwite yagira ububabare.

Ati “Umugabo n’umugore bahabwaga imiti bagomba kwiyuhagira bombi, bamara kwiyuhagira bakaryamana, kuko ku Banyarwanda kubaho ni ukubana. Ibi bituma begerana”.

Ngo habagaho n’imiti basigaga ku nda bayikoraho bayibwira bati “Uzavuke neza, wururuke. Nguyu umukunde utuma ukundana n’ibikurimo. Nguyu umwishywa uzatuma wishyuka”.

Abitabiriye ibi biganiro bavuga ko hari ibyo bungutse ku mikorere bari basanganywe. Emmanuel Niyonzima yagize ati “Umuntu ashobora kuza wamuganiriza ukumva ikibazo afite ntabwo ari ukumuha imiti gusa, ahubwo ukamwohereza no k’umugira inama”.

Emérence Umurerwa, ukora muri serivise y’ububyaza, na we ati “Umubyeyi uri ku nda ushobora kumushyiriramo umuziki akabyina, bikamurangaza ntababare cyane. Hari siporo ushobora kumukoresha cyangwa ukamwegereza abo mu muryango we bamuha ibyo akeneye. Ibi byose bimworohereza uburibwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka