CHUB: Inzu yubatse ku buryo igare ritagera muri etaji izakosorwa
Mu mazu mashyashya aherutse kuzuzwa ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), harimo iyagenewe ibiro abayubatse batashyizeho inzira inyurwamo n’amagare y’abafite ubumuga bajya muri etaji. Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko buzabikosora.
Ubwo basurwaga n’intumwa za komisiyo y’abafite ubumuga, kuwa 28/11/2013, abahagarariye ubuyobozi bwa CHUB bibukijwe ko n’ubwo muri etaji yagenewe ibiro nta barwayi bahagera, kuba igerwamo banyuze ku madarage gusa biyibagije ko n’abafite ubumuga bemerewe kuba bahakorera.
Ikindi, ngo n’ubwo kuri ubu abahakorera nta bumuga bafite, hari igihe hari uwagira impanuka akavunika, bityo ntabashe kongera kuhagera.

Ubuyobozi bwa CHUB bwo buvuga ko n’ubwo iyi nyubako yuzuye vuba, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2009 itegeko risaba ko amazu ya etaji yose yubakwa ashyirwamo inzira yanyurwamo n’amagare y’abafite ubumuga ryarasohotse.
Gusa, kubera ko yari yarakorewe inyigo mbere, nabwo igomba kubakwa ku mfashanyo y’igihugu cy’Ububirigi, yubatswe uko byari byarateganyijwe nta gihindutse.
Kuri ubu ngo hari kurebwa niba abari batanze inkunga mbere bazemera gufasha mu gukosora, kandi ngo nibavuga ko bidashoboka CHUB izabyikorera mu mwaka utaha.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|