CHUB: Abaforomo n’ababyaza bijihije umuganura banasobanurirwa ibya sendika bibumbiyemo

Abaforomo bo ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bijihije umuganura tariki 02/08/2013 banasobanurirwa imikorere ya sendika bibumbiyemo yitwa RNMU ndetse banaboneraho no kugeza ibyifuzo byabo ku buyobozi bukuru bwa CHUB.

Nubwo hari Abanyarwanda batekereza ko kuganura nyabyo ari ukunywa no kurya amafunguro gakondo, abaforomo bakorera muri CHUB bo si ko babitekereza. Ni na yo mpamvu umuganura bawijihije basangira ibyo kunywa n’ibyo kurya, byaguzwe amafaranga bakorera.

Ku bijyanye na sendika bibumbiyemo, iyi ngo yasimbuye ishyirahamwe bari bibumbiyemo RNMA guhera mu mpera z’ukwezi kwa Kamena. Iyi RNMA yari yarashinzwe mu mwaka w’1996.

Impamvu rero ngo bahisemo kwita ihuriro ryabo sendika aho kuba ishyirahamwe, ngo ni uko ubundi ishyirahamwe rishobora no guhuza abantu badahuje umurimo, ariko bafite inyungu zimwe. Naho sendika yo ngo iba ihuriyemo abakora umurimo umwe cyangwa imirimo yenda gusa, intego yabo ikaba ari ukurengera inyungu zabo mu buryo butandukanye.

Iyi sendika rero biteze ko izabafasha gukemura ibibazo bahura na byo mu kazi kabo, kandi ubuyobozi bwa CHUB bwiteguye gukorana na bo, mu rwego rwo gutuma akazi karushaho kugenda neza.

Bizihije umuganura basangira ibyavuye mu mushahara wabo.
Bizihije umuganura basangira ibyavuye mu mushahara wabo.

Sendegeya Augustin, umuyobozi mukuru wa CHUB, mu ijambo rye yagize ati “sendika abantu bayumvamo guhangana, nyamara si ko bimeze. Twe tuyibona nk’umuyoboro uzanyuramo ibitekerezo byanyu, bityo imikoranire yacu ndetse n’umurimo duhuriyeho wo kwita ku batugana ukarushaho kugenda neza.”

Uyu muyobozi yunzemo ati “abaforomo n’ababyaza ni nk’uruti rw’umugongo rwa CHUB. Ku bakozi 456 bakora muri iki kigo, abarenga 240 ni abaforomo n’ababyaza. 50% by’abakozi bacu batamerewe neza, ntabwo akazi kacu kagenda neza. Mbijeje ubufatanye busesuye. Sinifuza ko hari umukozi uzagira ikibazo ngo gikemurirwe ahandi hatari muri CHUB.”

Nka sendika, abaforomo n’ababyaza bo kuri CHUB bifuje ko ubuyobozi bwabafasha gushinga kantine (cantine) izababashisha kwiteza imbere, ndetse no kubona ifunguro rya saa sita igihe batarahembwa ngo babone inyishyu.

Umuyobozi mukuru wa CUB yabasabye kuzakora umushinga wo gushyiraho iyi resitora, hanyuma hamwe n’ubuyobozi bakarebera hamwe uko izakora. Yabivuze muri aya magambo : “kantine nta mbogamizi nyibonamo. Tuzabirebera hamwe.”

Bashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uretse kuganura no gusobanurirwa ibijyanye na sendika bibumbiyemo, abaforomo n’ababyaza bo kuri CHUB banafashe umwanya wo gushimira bagenzi babo babiri basheshe akanguhe, babaha ibyemezo by’ishimwe. Muri abo bagenzi babo, umwe yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru, naho undi ntaragitangira, ariko arakuze.

Abaforomo bashimiwe hamwe n'ubuyobozi bwa CHUB.
Abaforomo bashimiwe hamwe n’ubuyobozi bwa CHUB.

Aba bashimiwe barabyishimiye cyane, maze banashishikariza bagenzi babo kurushaho gukora neza umurimo wabo, ndetse no guharanira kujya mbere.

Umuyobozi mukuru wa CHUB yishimiye iki gikorwa, ndetse anavuga ko uretse abaforomo, n’abandi bantu bose bakoze muri iki kigo bakabona ikiruhuko cy’izabukuru bazaba abajyanama b’ibi bitaro, bakazajya batumirwa mu minsi mikuru yahabaye ndetse bakanahabwa icyubahiro bakwiye.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka