Byadutwaye iminota itanu – Abaganga bakuye igiceri mu gifu cy’umwana
Kuri uyu wa mbere, itsinda ry’Abaganga ba CHUK muri serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu rwungano ngogozi, bakuye igiceri mu gifu cy’umwana w’amezi 18 bifashishije Endoscopy, uburyo bwo gucisha agapira mu kanwa gafite camera, kugira ngo bavure ibibazo biri mu nzira y’igogorwa.

Uyu mwana yari amaranye ukwezi iki giceri mu gifu, ndetse nyina avuga ko yari yarabwiwe ko agomba kubagwa kugira ngo gikurwemo.
Muganga Eric Rutanganda wari uyoboye iri tsinda yavuze ko serivise yo gukura igiceri mu gifu cy’umwana yabafashe iminota itanu, aho bohereje agapira gafite santimetero 25 z’uburebure mu mara, maze kakagenda kakagera kuri cya giceri.

Dr. Rutaganda yagize ati “agapira twohereje mu nda kaba gafite ubutimba(net), ari bwo bwafashe igiceri bukakizamura kigaca mu nzira cyanyuzemo kimanuka.”
Dr. Rutaganda kandi yavuze ko, ubuvuzi nk’ubu busaba abaganga b’inzobere, ku buryo nyuma y’ikiciro cya gatatu cyigwa imyaka ine aho umuganga aba ari inzobere mu ishami runaka, hiyongeraho kwiga indi myaka ibiri.

Hagati aho, muganga avuga ko nyuma yo kumukuramo igiceri, uyu mwana nta bundi buvuzi akeneye, kuko nta gikomere cyangwa ikindi kibazo icyo ari cyo cyose cy’inkurikizi.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|