Bushonga: Kirabiranya ngo yatumye badatanga Mitiweli

Bamwe mu baturage batuye ku kirwa cya Bushonga, mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, bavuga ko kuba bataratanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ari uko insina zabo zatewe na kirabiranya maze ituma babura amafaranga.

Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera. Kigizwe n’umudugudu umwe witwa Birwa. Abaturage batuye icyo kirwa bagera kuri 89 nibo batari batanga Mitiweri. Iyo ugitunguka kuri icyo kirwa ubona insina arizo zihiganje mu bihingwa bihari.

Abo baturage bose bemeza ko kuba indwara ya kirabiranya yaratumye urutoki rwabo rurwara rukuma, byatumye rutera ibitoki bityo bituma nabo babura amafaranga bakuraga mo maze gutanga mitiweri birabananira.

Ikirwa cya Bushonga.
Ikirwa cya Bushonga.

Ubusanzwe abaturage batuye ikirwa cya Bushonga bazaga mu bambere mu gutanga Mitiweri 100% mu murenge wa Rugarama.

Mu rwego rwo gutuma abo baturage 89 nabo batanga Mitiweri, ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama bwabasabye kwishyira hamwe kugira ngo SACCO y’uwo murenge izabagurize batange Mitiweri, ubundi bazayishyure nyuma nk’uko Kayitsinga Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyize ho gahunda yo kujya ku rugo ku rundi kugira ngo barebe impamvu ituma bamwe mu banyaburera badatanga Mitiweri. Ubwo buyobozi bwanashyize ho itegeko rihana umuntu wese wishoboye udatanga Mitiweri.

Itegeko n° 62/2007 ryo kuwa 30/12/2007 rishyiraho kandi rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwisungane mu kwivuza niryo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyize mu bikorwa.

Iryo tegeko mu ngingo yaryo ya 60 rivuga ko: Ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5000Frw) kugeza ku bihumbi 10, umuntu wese utabarirwa mu batishoboye bagomba gufashwa, udafite ubwishingizi bwo kwivuza.

Iyo ngingo kandi ikomeza ivuga ko: Ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi kugeza ku minsi mirongo 90 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu 50 kugeza ku bihumbi 200, umuntu wese ugandisha abandi ababuza kwitabira ubwisungane mu kwivuza cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ikirwa cya Bushonga kingana na Hegitari 10. Gituwe n’imiryango 68 igizwe n’abaturage 386. Iyo miryango iri mu kagari ka Rurembo ko mu murenge wa Rugarama.

Iri niryo shuri ry'amashuri abanza rya Birwa II riri ku kirwa cya Bushonga ryigirwamo n'abanyeshuri kuva mu mwaka wa mbere.
Iri niryo shuri ry’amashuri abanza rya Birwa II riri ku kirwa cya Bushonga ryigirwamo n’abanyeshuri kuva mu mwaka wa mbere.

Nta bikorwa remezo bigaragara kuri icyo kirwa. Ivuriro, amazi meza, amashanyarazi ndetse n’izindi serivisi bakenera, babigera ho bakoresheje igihe kirenga ku isaha imwe bari mu mazi, bakoresheje ubwato bw’ingashya.

Kuri icyo kirwa hari ishuri ry’amashuri abanza gusa naryo ridafite ibikoresho bihagije. Abiga amashuri yisumbuye muri 12YBE barinda kwambuka ikiyaga bakajya kwigira hakurya yacyo. Abaturage baho bavuga ko kuba batuye mu mazi bibabangamiye kuko batagera ku iterambere nk’abandi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama ndetse n’ubw’akarere ka Burera muri rusange bufite gahunda yo gushaka abashoramari bakagurira iyo miryango ubundi ikumurwa ikajya gutuzwa mu midugudu hakurya y’ikiyaga.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka