Burera: Muri Army Week hisiramuje abagabo bagera kuri 498

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu kigo nderabuzima cya cyanika, kiri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, habera igikorwa cya “Army Week” cyo gukeba abagabo ndetse no kuvura abaturage indwara zitandukanye, ubuyobozi bw’icyo kigo nderabuzima butangaza ko abaturage bitabiriye icyo gikorwa mu kigero gishimishije.

Ingabo z’u Rwanda zifatanyijwe n’abandi baganga bakora mu bitaro bikuru bya Gisilikare by’i Kanombe, n’abandi bafatanya bikorwa babo, nibo bakoraga icyo gikorwa cyatangijwe tariki 23/06/2014.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri icyo gikorwa cyamaze ngo basiramuye abagabo bagera kuri 498, naho abantu baturage bagera kuri 955 bipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA. Abavuwe amaso ngo ni 1029 hakiyongeraho abavuwe indwara zo mu kanwa bagera kuri 481.

Ishimwe Marie Yvonne, umuyobozi w’ikigo nderabizima cya Cyanika, atangaza ko ukutikije iyo mibare abaturage bitabiriye badatseta ibirenge.

Agira ati “Ubwitabire bwari buhagije cyane kuburyo kuri buri serivisi hari abantu basigaye badakorwe kubera ko izo serivisi bari bazikeneye ari benshi. Ubwo turi gukora ubuvugizi ko bazagaruka ariko ubwitabire bwari buhari buhagije.”

Ikigo nderabuzima cya Cyanuka giherereye ahantu h’icyaro. Hamwe na hamwe mu cyaro usanga abagabo bataragira ubushake bwo kujya kwikebesha cyangwa kwisiramuza kuko batari basobanukirwa n’akamaro kabyo ariko Ishimwe avuga ko abagiye kwisiramuza mu gihe cya “Army Week” babikoze ku bushake ntawe ubibahatiye.

Agira ati “Barabyumva neza ariko urebye abagiye bitabira usanga abenshi ari urubyiruko rutarazana abagore. Nibo wabonaga babyumva cyane kurusha abandi uretse ko hari n’abagabo bafite abagore babashije kubyitabira ariko ku mubare muto”.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Cyanika avuga ko abitabiriye gahunda ya Army Week muri icyo kigo nderabuzima bari benshi.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyanika avuga ko abitabiriye gahunda ya Army Week muri icyo kigo nderabuzima bari benshi.

Aba bantu bose bavuwe, abikebesheje ndetse n’abipimishije ku bushake agakoko gatera SIDA mu gihe cy’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo, babikorewe ku buntu.

Ubwo iyo gahunda yatangizwaga ku kigo bderabuzima cya Cyanima abagabo bashishikarijwe kwikebesha ngo kuko bifasha uwabikoze kwirinda agakoko gatera SIDA ku kigero cya 60%.

Usibye kwirinda icyo cyorezo, ngo gukebwa bituma uwabikoze yirinda n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse bikanatuma agira isuku muri rusange akanarinda umugore we kuba yakwandura kanseri y’inkondo y’umura.

Bamwe mu bagabo ndetse n’abasore bikebesheje bavuga ko bishimiye kuba barabikorewe ku buntu kuko ubundi babacaga amafaranga. Bavuga ko ariko kuba baratinze kwikebesha ari uko bari batarasobanukirwa n’akamaro kabyo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka