Burera: Kutagira abaforomo mu mavuriro y’ibanze bituma bajya kwivuza kure

Abaturage bo mu Karere ka Burera barasaba inzego bireba kongera umubare w’abaforomo bakora mu mavuriro y’ibanze yo mu tugari (Poste de santé), kuko ubuke bwabo bukomeje gutera icyuho bagakora iminsi mike mu cyumweru.

Ibi bituma hari abagikora ingendo ndende bajya gushakira servisi z’ubuvuzi kure. Urugero ni urw’abagana ivuriro ry’ibanze (Poste de santé) riri mu Kagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo, kimwe n’abagana Poste de santé ya Matyazo mu Murenge wa Kinyababa; hombi ni mu Karere ka Burera.

Bizumuremyi Bonaventure, umwe mu babibwiye Kigali Today, ati “Ku ivuriro rya Kiringa tugira umuforomo umwe ukora imirimo yose, yaba kwandika amafishi, kwakira abarwayi n’ibindi. Bigera saa cyenda agataha kuko ngo aba ananiwe. Kuwa gatandatu no ku cyumweru ho iri vuriro riba rifunze nta n’inyoni itamba”.

Arongera ati “Twese tuzi neza ko uburwayi budateguza, umuntu ashobora gufatwa mu masaha y’ijoro cyangwa ku munsi runaka batakoze, akaba yarembera mu rugo cyangwa akajya kwivuza ku kindi kigo nderabuzima cya kure, bimusabye kwishyura amafaranga ibihumbi 3,000. Twifuza ko leta yacu idufasha guha imbaraga aya mavuriro, hagashyirwa abaforomo bahagije igihe cyose umuturage akeneye kuvurwa akaba afite ahantu hafi agana bitamugoye”.

Poste de santé zo mu Karere ka Burera zirimo izibasha gutanga serivisi iminsi yose, izikora iminsi itanu n’izikora iri munsi yayo. Ibi ngo biterwa no kuba hashize igihe umubare w’abaforomo bakenewe ukiri muto.

Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yongeraho ko hari ba rwiyemezamirimo bahoze bacunga za poste de santé bamaze amezi make babihagaritse mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’ikigo RSSB yo kuba nta wemerewe gucunga poste de santé mu gihe hari indi mirimo akora.

Yagize ati “Turacyafite umubare muto w’abaforomo ari na byo bituma izo poste de santé zidakora ngo ya minsi irindwi y’icyumweru ziyuzuze, cyane ko inyinshi muri izo poste de santé zakoreshwaga n’abikorera, ariko muri Nzeri 2019 ubwo hasubirwagamo amabwiriza y’ikigo RSSB y’abacunga ayo mavuriro byagaragaye ko abantu bafite indi mirimo bakora batemerewe kuyacunga”.

Ati “Ibyo byatugizeho ingaruka kuko poste de santé icyenda zo mu Karere ka Burera zari zifite abazicunga bagongwa n’ayo mabwiriza barasezera. Nyuma yaho rero twabaye tuzometse ku bigo nderabuzima byegeranye na zo bikaba ari byo byoherezayo abakozi muri iki gihe tutarabona abandi bo kuzicunga. Kubera ko abo bakozi basaranganya akazi kandi n’aho baba bavuye ubwaho badahagije, bituma serivisi zidatangwa uko byakagombye”.

Igabanuka ry’abaforomo bakoraga kuri poste de santé zo mu Karere ka Burera, riri mu byagasubije inyuma ku kigero kingana na 6,5% cy’uko abaturage bishimiraga serivisi z’ubuzima. Gusa ngo ubuyobozi buri muri gahunda yo kongera umubare w’abaforomo.

Mayor uwanyirigira ati “Turi mu nzira zo gushyiraho abandi baforomo kandi tubigeze kure kuko hari n’abamaze gukora ibizamini bategereje amanota. Ariko nanone nubwo baboneka ntabwo twavuga ko bahagije, ruracyari urugendo rurerure nibura dukomeza kugerageza ngo n’abo bake babonetse bakore akazi kabo neza bibe umuco wabo umunsi ku wundi”.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1) iteganya ko muri buri kagari mu gihugu hose mu mwaka wa 2024 hazaba hari ivuriro ry’ingoboka, mu rwego rwo korohereza abarwayi kubona serivisi z’ubuvuzi hafi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka