Burera: Kaminuza ya UGHE igiye gutanga ibikoresho by’ubuvuzi ku bitaro n’ibigo nderabuzima
Kaminuza yigisha amasomo y’ubuvuzi bungana kuri bose mu Karere ka Burera, University of Global Health Equity, (U-G-H-E), yatangaje ko ku wa gatanu tariki 24 Mutarama 2020 izashyikiriza ibigo nderabuzima impano y’ibyuma cg za mikorosikope 19 zifashishwa mu gupima indwara, harimo n’ibizahabwa ibitaro bya Butaro.

Abayobozi b’iriya kaminuza, baremeza ko ari intambwe y’ingenzi cyane ku bigo nderabuzima bya Burera, kuko bikenera cyane ibikoresho kabuhariwe mu gupima indwara, gukora ubushakashatsi, no kuvura indwara, haba mu Karere ka Burera, no mu Rwanda hose muri rusange.
Impano z’ibyo byuma zizatangwa n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya U-G-H-E, abahagarariye ibigo nderabuzima 17 byo muri Burera, abayobozi n’abakozi b’indashyikirwa mu bitaro byo mu karere ka Burera.
Kaminuza yigisha amasomo y’ubuvuzi bungana kuri bose mu Karere ka Burera, University of Global Health Equity, (U-G-H-E), yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku itariki 25 Mutarama 2019.
Yigamo abantu baturutse hirya no hino ku isi kubera ko iri ku rwego mpuzamahanga.
Ohereza igitekerezo
|
MUHO TWISHIMIKO MWADUHAYE UMUHANDA KIDAHO BUTARO
MUHO TWISHIMIKO MWADUHAYE UMUHANDA KIDAHO BUTARO