Burera: Ibigo nderabuzima 17 byahawe mudasobwa na Modem byo koroshya akazi
Ku bufatanye bw’akarere ka Burera na Farumasi y’ako karere, ibigo nderabuzima 17 byo muri ako karere, tariki 07/02/2013, byahaye mudasobwa ndetse na Modem kugira ngo bibafashe kunoza akazi ka bo ka buri munsi.
Buri kigo nderabuzima cyahawe Laptop imwe na Modem imwe, bizafasha ahanini abashinzwe Farumasi zo muri ibyo bigo nderabuzima kuko zari zisanzwe nta mudasobwa zigira. Abazihawe bose babyishimye bavuga ko zigiye kubaruhura.
Mukandengo Charlotte, ushinzwe gucunga Farumasi ku kigo nderabuzima cya Ntaruka, mu murenge wa Kinoni, avuga ko yishimiye iyo mudasobwa na Modem yahawe kuko bizajya bimufasha gukora raporo.

Akomeza avuga ko yari asanzwe akora raporo yifashishije intoki n’umutwe we gusa. Ibyo byatumaga barangura imiti myinshi badakeneye igapfa ubusa, cyangwa bagahora mu nzira bajya kurangura iyindi babaze nabi.
Urimubenshi Francois Xavier, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gahunga, ahamya ko mudasobwa bahawe ndetse na Modem bizabafasha cyane kuko bari bafite mudasobwa zidahagije bigatuma bamwe bakora nijoro abandi ku manywa akazi ntikagende neza.
Nta raporo zanditse n’intoki
Joseph Mushinzimana, umuyobozi wa Farumasi y’akarere ka Burera, avuga ko Farumasi y’akarere ishinzwe gutanga imiti mu bitaro no mu bigo nderabuzima by’akarere, gucunga iyo miti ndetse no kureba uburyo ikoreshwa.

Farumasi y’akarere ka Burera yafashe umwanzuro wo guha mudasobwa amafarumasi y’ibigo nderabuzima byose byo muri ako karere kugira ngo izo nshingano zose zigerweho mu byuryo bwihuse; nk’uko Mushinzimana abihamya.
Agira ati “…abantu bakora muri farumasi zo muri ibyo bigo bahabwe uburyo bworoshye cyane, bwo gutanga raporo, kuduha amakuru yihuse, kuduha raporo zimeze neza, ntabwo tugishaka raporo z’intoki…”.
Akomeza avuga ko abahawe mudasobwa banahawe Modem izajya ibafasha kubona interineti. Interineti izajya yihutisha ihererekanyamakuru hagati ya Farumasi y’akarere ndetse n’iy’ikigo nderabuzima.
Abayobozi b’ibigo nderabuzima barasabwa gufata neza izo mudasobwa ndetse no kuzikoresha neza kugira ngo zidateza amakimbirane. Zigomba gufasha ibigo nderabuzima mu bijyanye na Farumasi nk’uko umuyobozi wa Farumasi y’akarere ka Burera abibasaba.

Agira ati “Izi machine, si machine zo kuza guteza amakimbirane ku bigo nderabuzima. Ni machine zo kugira ngo zikemure ikibazo, akazi kagende neza, akazi kihute…”.
Abahawe mudasobwa bose basabwe kuzikoresha akazi bazibahereye gusa, aho banasinye ku masezerano y’uko zigomba gukoreshwa.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|