Burera: Barasaba ivuriro rito bamaze imyaka ine bemerewe n’ubuyobozi
Abaturage bo mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, barasaba kubakirwa ivuriro rito (Poste de santé) bemerewe n’ubuyobozi nyuma y’uko bubasabye gusiza ikibanza bazayubakamo, none imyaka ikaba imaze kuba ine bategereje.

Bavuga ko kutagira ivuriro mu gace batuyemo, bitera bamwe kurembera mu ngo, by’umwihariko bikagira ingaruka ku babyeyi mu gihe bagiye kubyara, aho bahekwa mu ngobyi za Kinyarwanda, bamwe bakabyarira mu nzira.
Ntibiborohera mu ngendo bakora bagana ibitaro, aho nta n’imihanda bagira, aho batuye mu duce tw’imisozi, ibyo byose bikagira ingaruka ku buzima bwabo.
Uwitwa Claude Nsabimana, ati “Aha hantu dutuye iyo turwaje umuntu tumuheka kuri moto, twagera ku kiraro tukamukuraho tukamuheka mu ngobyi za Kinyarwanda. Mubyumve namwe ahantu hataba umuhanda, hari aho umwe mu bahetse atsikira bose bakagwa, umurwayi akaba yakurizamo gupfa”.

Arongera ati “Akarere ka Burera, kari katwemereye Poste de santé turishima dusiza ikibanza, ariko hashize imyaka isaga ine amaso yaheze mu kirere, none turagira ngo iyo Poste de santé mwatwemereye muyitwubakire, kuko tubayeho tutivuza”.
Mugenzi we, ati “Uburyo twakoze umuganda dusiza ikibanza, dutundamo n’amabuye none hakaba harabaye ibihuru, ibiti byameze muri icyo kibanza ubu byakubaka inzu, tukibaza impamvu tutegerezwa ibikorwa remezo nk’abandi”.
Undi ati “Ivuriro bararitwemereye ariko twarahebye rwose, kugera kwa muganga dukoresha amasaha abiri, abadashoboye barembera mu ngo”.
Mu gihe abo baturage bakomeje kwishyuza ubuyobozi bw’akarere ivuriro rito bwabemereye, Umuyobozi w’ako Karere Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko icyo kibazo na bo kibahangayikishije nk’abayobozi, bakaba bakomeje gushakisha ingengo y’imari ngo iryo vuriro ryubakwe.

Ati “Icyo kibazo cya Poste de santé turakizi, cyanaganiriweho n’Inama Njyanama dutangira kugikorera ubuvugizi, twari twatangiye no kukiganiraho na Minisiteri y’Ubuzima, ndetse dutangira no gutekereza abafatanyabikorwa badufasha”.
Arongera ati “Iki kibazo turakizi ku rwego rw’Akarere, tubonye ingengo y’imari cyaza mu byihutirwa, ku buryo natwe tutazasinzira nk’ubuyobozi bw’akarere abaturage batarabona Poste de santé n’umuhanda”.
Mu Karere ka Burera, imbaraga nyinshi mu kubaka amavuriro mato zashyizwe ku mirenge itandatu yegereye umupaka, mu rwego rwo kurinda abaturage gukomeza kujya gusaba serivise mu bihugu bituranye n’u Rwanda, aho byakomeje kugira ingaruka kuri bamwe.
Ohereza igitekerezo
|