Burera: Abavuzi gakondo batswe amafaranga y’ibyangombwa ntibabihabwa

Bamwe mu bavuzi gakondo bo mu karere ka Burera batswe amafaranga n’abari abayobozi babo kugira ngo bazahabwe ibyangombwa bibemerera gukora umwuga wabo mu Rwanda ariko nta byo bigeze bahabwa ahubwo bahabwa inyemezabwishyu y’impimbano.

Ibyo byagaragaye ku wa kabiri tariki 28/08/2012 ubwo Ihuriro ry’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) ryagiranaga inama n’abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera mu rwego rwo kubabarura.

Ababarurwa bazahabwa ibyangombwa bya burundu bibemerera kuvura mu Rwanda kandi banamenyekane mu mirenge bakoreramo. Utazabarurwa ntabwo yemerewe kongera gukora uwo mwuga.

Muri iyo nama haragaraye ko hari abari barabaruwe mbere batanga amafaranga, bafite n’inyemezabwishyu ibigaragaza iriho kashi ya AGA Rwanda Network. Hagaragaye n’abandi baje kubarurwa nyuma n’abayobozi b’abavuzi gakondo mu karere ka Burera kandi batabifitiye uburenganzira.

Abo babaruwe nyuma bahawe inyemezabwishyu y’impimbano iriho kashi ikoresheje intoki itari iya AGA Rwanda Network.

Abahawe ibyo byangombwa by’ibihimbano bavuga ko babihawe n’uwahoze ari perezida wabo witwa Ndagijimana Jean Damascene utuye mu murenge wa Gahunga. Yarabibahaga bakabyemera kuko bari bamufitiye ikizere nk’umuyobozi wabo.

Imyemezabwishyu y'impimbano ivugwa ko yatanzwe na Ndagijimana Jean Damascene.
Imyemezabwishyu y’impimbano ivugwa ko yatanzwe na Ndagijimana Jean Damascene.

Nyirakanyamanza Keziya avuga ko ubwo babaruraga abavuzi gakondo, bashishikarije bagenzi babo kwibaruza. Uwo mukecuru yahise atangira amafaranga ibihumbi 10 umwe mu bavuzi gakondo baturanye kuko yari yagiye mu ruzinduko.
Ariko mu gihe kigera ku amezi atanu ayamutangiye, nta cyangobwa arahabwa.

Abahawe inyemezabwishyu z’impimbano kandi baratanze amafaranga ntabwo bazwi umubare. Abo bose bifuza ko Ndagijimana Jean Damascene yabasubiza amafaranga yabo dore ko bari kongera kubarurwa bagatanga andi mafaranga agera ku bihumbi 12.

Icyo kibazo cyashyikirijwe Polisi

Tuyisenge Aimable Sandro Abdou ushinzwe itangazamakuru muri AGA Rwanda Network avuga ko bakimara kumenya iby’icyo kibazo bahise bagishyikiriza Polisi ikorera mu karere ka Burera kugira ngo ikore iperereza Ndagijimana Jean Damascene abe yatabwa muri yombi.

Agira ati “dufite ibimenyetso…iriya mpamyabuguzi itandukanye n’iya AGA icyo gihe rero hari itegeko ribihana…”. Akomeza avuga ko Ndagijimana Jean Damascene yanahagaritswe ku mirimo ye yo kuyobora abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera.

Tuyisenge yongeraho ko Ndagijimana yanafashe impamyabumenyi zo muri IRST arazihindura yongeraho amazina ye, afata n’amakashe nayo arayahindura, maze akajya abihereza abavuzi gakondo batandukanye.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cya bamwe mu bavuzi gakondo barya amafaranga ya bagenzi babo, abavuzi gakondo bo mu turere dutandukanye bazahabwa konti bazajya bashyiraho amafaranga ayo ari yo yose bakwa na AGA Rwanda Network; nk’uko Tuyisenge abihamya.

Abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera nta buyobozi bagira. Kuva Ndagijimana yahagarikwa abandi bayobozi bamwungirije ntacyo bigeze bakora nk’uko bitangazwa n’abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera.

Kutagira ubuyobozi bituma ubuvuzi gakondo bukora mu kajagari kuburyo hari abavuzi gakondo batabaruwe benshi. Abo bannyega ababaruwe ko ntacyo babarusha ko ahubwo birirwa bata amafaranga yabo ku busa.

Inyemezabwishyu ya AGA Rwanda Network.
Inyemezabwishyu ya AGA Rwanda Network.

Mu minsi ya vuba ubuyobozi bwa AGA Rwanda Network burateganya gukoresha amatora y’abahagarariye abavuzi gakondo mu karere ka Burera. Amatora azakorwa abavuzi gakondo bose baturuka mu mirenge 17 y’akarere ka Burera bateranye.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yemera umuvuzi gakondo igihe avurisha ibikomoka ku nyamaswa, ku butaka ndetse no kubimera. Kandi uwo muvuzi akaba atavanga ubuvuzibwa gakondo n’ubwa kizungu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka