Abo twaganiriye bavuga ko impamvu bisiramuje ari uko babanje gusobanurirwa neza akamaro kabyo nka bumwe mu buryo bwo kwirinda agakoko gatera SIDA. Ikindi ngo ni uko usiramuye aba afite isuku; nk’uko Munyambabazi Claude abihamya.
Agira ati “mu koga narogaga nkabona bitari byiza kuburyo sinozagamo ndani…ariko kubera ko nyine bansiramuye umuntu nyine aroga, akabona irasukuye…”.
Akomeza avuga ko ariko yigishijwe ko umuntu usiramuye bitabuza ko yandura agakoko gatera SIDA mu gihe akoze imibonano mpuzabitsinda idakingiye.
Agira ati “Hari abantu bumva ko kwisiramuza ngo kubera ko bitanduza agahita apfa gukorera aho (nta gakingirizo) kandi muganga atubwira ko iyo wisiramuje n’ubundi uguma ukoresha agakingirizo bigatua wirinda SIDA nanone.”
Kujya kwa muganga
Ngo hari bamwe batinya kujya kwisiramuza kuko baba babonye ukuntu abisiramuje bababara bityo bakanga ko nabo bakwisiramuza bakababara cyane.
Munyambabazi ashishikariza bene nk’abo kujya kwa muganga bakisiramuza ngo kuko ntacyo bitwara kandi muganga ngo atanga inama zituma nta kibazo bitera.
Mbarushimana Protais yongera ho ko mu byo yigishijwe byatumye yisiramuza ariko iyo umuntu adasiramuye ashobora gutuma uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina arwara kanseri y’inkondo y’umura.
Agira ati “Burya iriya myanda iba mu gishishwa, hariya ndani, cy’umwanya ndangagitsina w’umugabo udasiramuye, iriya myanda ishobora kugenda ikajya ku nkondo y’umura y’umugore, ugasanga imuteye iyo kanseri”.
Akomeza abwira abatirisiramuza kujya kwisiramuza kwa muganga aho kujya kubikoresha muri magendu ngo kuko hari igihe byigeze kubaho bamwe bakajya bajya muri bagendu ariko ngo hari abo byagizeho ingaruka mbi.
Agira ati “…hari igihe gusiramurwa byari bihenze cyane noneho abo bantu bahitagamo kujya muri magendu, ntibabatere n’ikinya…waricaraga gusa ibase bakayishyira munsi yawe, bagakeba n’igicupa, uwo muntu yabanzaga knywa inzoga kugira ngo uburibwe atabwumva cyane.”
“Hari umuntu umwe byaje kugirira ingaruka kuburyo igitsina cye na n’ubu, cyari cyajemo udusimba kuburyo nyine yaje kurwara indwara bikomeye ngira ngo bamugejeje no muri (bitaro) Roi Faisal.”
Akomeza aburira abatarisiramuza kutazigera bajya kwisiramuza muri magendu ngo kuko usiramura magendu ashobora gukoresha igikoresho cyimwe ku bantu benshi bityo bakaba banahandurira virusi itera SIDA.
Nubwo abagabo batandukanye bashishikarizwa kwisiramuza hari bamwe bavuga ko bifuza kubikora ariko bakabura aho babikorera. Abandi bo bakavuga ko kwisiramuza bigihenze.
Muri Werurwe, mu mwaka wa 2013, mu Rwanda hose habarwaga abagabo 16% mu bagabo miliyoni zirenga eshanu bagomba kwisiramuza.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NDABASHIMIYE KUMAKURU MEZA MUDUHA MUKOMEZE NIBYIZA MURAKOZE.