Burera: Abanyeshuri bajyana bagenzi babo kwa muganga mu ngobyi

Abanyeshuri biga muri bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Burera batangaza ko kuba bagiheka abarwayi mu ngombyi ya kinyarwanda babajyanye kwa muganga ari ikibazo gikomeye kibabangamiye.

Umwe muri abo banyeshuri wiga kuri G.S. Kagogo, mu murenge wa Kagogo, avuga ko ikigo cyabo gituye kure y’ikigo nderabuzima cya Gitare nacyo giherereye muri uwo murenge. Kugerayo birabagora ku buryo nk’iyo imvura yaguye abahetse bashohora kugira impanuka bakanyerera bakagwa.

Agira ati “imvura iragwa ugasanga imihanda yuzuye ibyondo ku buryo mushobora kugira n’impanuka uwo muhetse mukaba mwamutura hasi”.

Undi munyeshuri nawe wiga muri muri G.S. Kagogo avuga ko iyo ari nijoro ho bibagora cyane. Kuko haba hatabona bituma batihuta kuburyo uwo bahetse ashobora kubaremberaho.

Iyo bahetse umunyeshuri urwaye mu ngobyi ya kinyarwanda bamujyanye kwa muganga bagenda ari itsinda rinini, kugira ngo abarushye baruhurwe n’abandi.

Bamwe mu banyeshuri bo mu karere ka Burera bavuga ko batanakwemera kujya mu ngobyi n’iyo baba barembye. Batinya ko ababahetse bashobora kubatura hasi.

Abo banyeshuri bavuga ko iyo babajije abayobozi b’ibigo byabo ku kibazo cyo guheka mu ngobyi, babasubiza ko nta bundi bushobozi bwo kugura imodoka itwara abarwayi bafite.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nonese ayo bari ha ajyahe ? birababaje. ubuyobozi bwose yaba ibigo byamashuri ntabwo bagombye gutegereza inkunga izava ibukuru tugomba kwishaka mo igisubizo.

yanditse ku itariki ya: 15-04-2012  →  Musubize

Mteremko....

. yanditse ku itariki ya: 12-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka