Bugesera: itsinda ry’abaganga b’inzobere baravura abarwaye udusabo tw’intanga

Itsinda ry’Abaganga b’inzobere mu kubaga bo mu gihugu cy’u Bwongereza baturutse mu muryango All Nations bamaze icyumweru mu bitaro by’ADEPR-Nyamata mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kuvura abagabo indwara yo kubyimba udusabo tw’intanga (ernie).

Kubyimba udusabo tw’intanga biterwa no kwinjira kw’amara mu dusabo tw’intanga. Hari igihe bimwe mu bice byo munda bimanuka bikajya muri twa dusabo, tugatangira kubyimba bikababaza umurwayi ndetse ntabashe no gutambuka nk’uko bigendekera abarwayi b’imisuha; nk’uko Umuyobozi w’ibitaro by’ADEPR-Nyamata, Dr. Rutagengwa Alfred, abisobanura.

Umusaza w’inyaka 70 wari ufite iyo ndwara uvuga ko mbere atarabagwa yaribwaga cyane none ubu arumva yatangiye koroherwa. Iyi ndwara ariko ntifata abageze mu za bukuru gusa, n’abasore barayirwara.

Umusore w’ingimbi wo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera, Minani Augustin, avuga ko yari afite ububyimba hejuru y’amabya, ariko bukagenda bunakura uko iminsi igenda yicuma.

Abarwayi 35 bamaze kubagwa n’abo baganga kandi bose bameze neza nta kibazo nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata.

Izo nzobere z’abaganga zizajya zigaruka kenshi muri ibyo bitaro mu rwego rwo gufasha abahuye n’ubwo burwayi, dore ko mu Rwanda nta nzobere zihagije zihari mu kuvura bene izo ndwara.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata avuga ko hari abantu batindana icyo kibazo kandi hari igihe amara amanukira mu dusabo tukabora. Aragira abantu inama kujya kwa muganga hakiri kare igihe baketse ko baba bafite iyo ndwara.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nanjwe mfite icyo kibazo cyokubyimba ibya rimwe cyabaye kini gikomeye nkibuye Kandi harashushe cyane ryakwituma nkabura icyo nituma Kandi numukiziba kinda harigihe numvahandiye ragiye c s bampa ibinini none ntacyobitanga mumpe inama murakoze number 0739004440.

alias yanditse ku itariki ya: 23-03-2024  →  Musubize

Mudufashe rwose.

Tatien yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize

Ngewe mfite ibya ry’iburyo,rurandya narikiraho nkumva ririho utuntu tumeze nkutubuye(boules);ikindi hari akantu kameze nk’umuyoboro winjira mu ibya,numva kabyimbye nagakora ho nkumva ndi Topeka,harokerwa cyaneee nkumva urwo ruhande rwose rufite ikubazo ufashe no mu kiziba kinda hari ubwo numva handyma N.B:Ntabwo ndabyimbirwa ariko ndaribwa.Mwamfasha gute?Tel 0788558759

Tatien yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize

None se aba banganga ubu bari gukorera mubihe bitaro

Ntwari cynthia yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize

Ubuvuzi gakondo twakoresha nubwihe

Fidel yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Njye mfite ikibazo cyo kubyimba ibya rimwe ntyabwo rirya nabusa ryabyimbye cya irindi riranyunyuka, kandi niyo ndikozeho rirakomeye cyane, ubwo mwangira inama ki? yaba ari imishuha? iravurwa? nagiye kwa muganga bambwira gusa ko bazambaga basigarana number zanjye za tel. ngo bazampamagara none umwaka urashize nakora iki?

Venant yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Uzajye kuri Hospital ya Butaro bazagufasha.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-03-2019  →  Musubize

YEBABAWE POR AHUBWO NANJYE HARIRYO MFTE HARIGHE RIBYIMBA NARIKANDA NKUMVA HARI MO IBINU BIMEZE NKAMAZI UBWO S NZAKOR IK ?

DANIEL yanditse ku itariki ya: 29-05-2019  →  Musubize

Murakoze cyane kubw’iyi nkuru nziza!!!ariko se ko mutashyizeho details z’ibisabwa ndetse byaba bizarangirira?cg wabona byaranarangiye akaba aribwo tukibimenyeshwa,nkanjye nari nkeneye kujyayo ariko nzi ibisabwa byose cyane ko bisaba kubyitegura.

Ruxyan yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka