Bugesera: Ishyirahamwe ry’abaganga b’abakiristo ririmo kuvura abarwayi b’indwara zitandukanye
Ishyirahamwe ry’abaganga b’abakiristo bakorera mu bitaro binyuranye byo hirya no hino mu Rwanda batangiye igikorwa kizamara iminsi ibiri, bavuririra mu Kigo Nderabuzima cya Gashora mu Bugesera indwara zinyuranye.
Abaturage bitabiriye ari benshi kwivuza ku munsi wa mbere nyuma yo kubwirwa ko hari abaganga baturutse hirya no hino mu gihugu baje kuvurira muri iki kigo nderabuzima, aho bavuga ko cyatoranyijwe kubera ko kiri mu cyaro kure y’ibitaro by’akarere, kandi kikaba cyakira abarwayi benshi harimo n’abafite indwara zikomeye.

Kuri ibyo, hiyongeraho ko bavurira ubuntu ndetse n’abadafite ubwisungane mu kwivuza bikiyongeraho kubaha imiti na yo bataguze.
Mukarutabana Jeanne, umwe mu baje kwivuza, avuga ko yabonye igishya kuko yavuwe bakanamuha imiti atajyaga abona muri icyo kigo nderabuzima.
Yagize ati “Batwoherezaga kuvuza ku bitaro bikuru by’ADEPR Nyamata noneho tukabura ubushobozi bwo kujyayo ndetse tukareba tugasanga tudashobora kubona ibidutunga kuko ntawabasha kutugemurira none iki gikorwa tukaba twagishimye kuko badukoreye ibintu byiza cyane”.

Sagamba Olivier yungirije umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gashora , na we yemeza ko hari abarwayi boherezwa ku bitaro by’akarere ariko ntibajyeyo.
Ati “Impamvu mubona iki gikorwa kitabiriwe n’abantu benshi ni uko hari abo twohereza ku bitaro bikuru bya Nyamata ariko ntibageyo kuko baba batinya kwitunga”.
Uyu muyobozi ashimangira ko iki gikorwa gifasha abadafite ubushobozi kubasha kugera ku buvuzi.
Dogiteri Leonard Bantura, uhagarariye abaganga b’Abakristo mu Rwanda barimo kuvura mu kigo nderabuzima cya Gashora, we avuga ko aba baganga bavura indwara muri rusange, ariko kandi ngo uwo babona ko akeneye ubuvuzi bwihariye bamufasha uburyo yazavurwa.

Agira ati “Kubera ko tuvura mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, turimo gufasha abo dusanze bafite uburwayi bukomeye maze tukabohereza mu bitaro byisumbuye kugira ngo babashe kuvurwa neza kuko hano hari ibyo tutarimo kubona hano”.
Abaganga 20, barimo abasanzwe bakorera hirya no hino mu bitaro ndetse n’abanyeshuri biga iby’ubuganga, ni bo bari mu Kigo Nderabuzima cya Gashora bavura abarwayi. Mu minsi ibiri barateganya kuvura abarwayi barenga 500.
Abo baganga bakaba bari kumwe n’inshuti zabo zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko bo bakaba atari abaganga ahubwo babafashishije kubaha imiti barimo gukoresha.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|