Ubu buvuzi bwakorewe mu bitaro bya ADEPR Nyamata, no mu kigo nderabuzima cya Ngeruka kiri kuri kilometero 30 uvuye ku bitaro bya Nyamata bwari bugamije kugabanya ingendo abarwayi bakoraga bajya ku bitaro bikuru kandi batanafite ubushobozi bwo kugerayo, bigatuma hari n’ababireka burundu kandi bababaye.
Uwari uyoboye iryo tsinda ry’abaganga akaba anashinzwe ubuvuzi mu Bitaro by’u Rwanda bya gisirikare Maj. Dr. King Kayondo, avuga ko n’ubwo umubare w’abarwayi wabaye mwinshi ukarenga abo bari bateganyije bitababujije kubavura uko bikwiye.
Ati “ indwara z’amaso, amagufwa, inkovu zidakira n’izindi ndwara ahanini zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nizo zavuwe n’izo nzobere”.
Izo nzobere z’abaganga kandi ngo zagobotse bamwe mu barwayi bagombaga koherezwa mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) nk’uko bitangazwa na Dr Rutagengwa Alfred umuyobozi w’Ibitaro bya ADEPR Nyamata.
Yagize ati " iyo mbonye abaturage nshinzwe bavuwe mu buryo bubanogeye kandi batavunitse nanjye ndishima cyane, ikindi iminsi izi nzobere zamaze hano zanadufashaga kwita no ku bandi barwayi b’indembe bari mu bitaro tutiriwe tubohereza i Kigali”.
Umwe mu bavuwe ibikomere yatewe mu gihe cya Jenoside utuye mu murenge wa Ntarama, Kanzenze Rugira Jean Paul, avuga ko kenshi yivurizaga ku bitaro bya Nyamata bamwohereza ku bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali ( CHUK) rimwe na rimwe ntajyeyo kuko yumvaga atazabona umuntu umwitaho.
Icyi gikorwa cyakozwe n’abaganga b’inzobere bagera kuri 55, kandi mu bavuwe hari n’aboherezwaga ku bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe kuko basangaga hakenewe kwitabwaho ndetse bisaba n’ibindi bikoresho babaga gatazanye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|