BK yatanze Miliyoni 5 Frw mu bukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’ibere

Banki ya Kigali BK yateye inkunga ya Miliyoni eshanu z’ Amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) gahunda y’ubukungarambaga bwo kurwanya kanseri y’ibere bwateguwe n’Ikigo ‘Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA)’ bukorwa buri mwaka hagamijwe kumenyekanisha kanseri y’ibere, gukangurira abantu kuyipimisha hakiri kare, ndetse no gukusanya inkunga ikoreshwa mu gufasha mu buryo butandukanye abamaze kuyirwara.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yitabiriye ibiganiro bijyanye n'ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kurwanya kanseri y'ibere
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yitabiriye ibiganiro bijyanye n’ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kurwanya kanseri y’ibere

Ubuyobozi bwa BK bwatangaje ko bwiyemeje gutanga iyo nkunga kuko bubona ko ubwo bukangurambaga bukorwa muri gahunda yo kurwanya kanseri y’ibere ari ingenzi cyane mu kubungabunga imibereho myiza y’abaturage, kandi kimwe mu byo BK ishyize imbere kikaba ari ubuzima bwiza bwabo. 

Ikigo BCIEA cyashimiye cyane Banki ya Kigali (BK) kuko uretse iyo nkunga ya 5.000.000Frw, BK ni na yo yabaguriye inzu bakoreramo i Kanombe iba iyabo, kandi n’ubu ngo ikomeje kubafasha muri gahunda yo kwagura iyo nzu ikagira ibyumba bine ku buryo nibura buri kwezi yazajya ishobora gucumbikirwamo abarwayi umunani baje kwivuza muri Kigali. Icyo kigo gisaba n’abandi bose babishobora kubatera inkunga kugira ngo bashobore kurangiza kubaka iyo nzu izajya ifasha abarwaye kanseri baje kwivuza.

Nsabimana Oda, umwe mu batangije ubwo bukangurambaga bwo gufasha abantu gusobanukirwa kanseri y’ibere, no kwigisha abantu ibyiza byo kuyipimisha kare kuko bitanga amahirwe yo kuba yavurwa igakira, yasobanuye ko mu Kwezi k’Ukwakira nk’ukwezi kwahariwe kanseri y’ibere, buri mwaka bategura ibikorwa bibiri harimo gukora urugendo rwo kuvuga kanseri, ikindi bagategura n’ahantu basangirira n’abantu b’ingeri zitandukanye (dinner) aho bakahakusanyiriza inkunga zifasha muri gahunda zitandukanye, harimo gutanga insimburangingo z’amabere ku buntu ku bamaze kurwara kanseri bagacibwa amabere, no gutanga amafaranga y’urugendo ku barwayi baturuka hirya no hino bajya kwivuza i Kanombe cyangwa i Butaro. 

Nsabimana Oda yatanze ubuhamya avuga ko na we ubwe yarwaye kanseri mu myaka yashize, agira amahirwe arayikira nubwo yayirwaye mu gihe ubuvuzi bwayo bwari butaraboneka neza mu Rwanda. Icyakora we ngo yayimenye hakiri kare, ajya kwivuriza muri Kenya. Batangiza iyo gahunda ngo bari abagore 27, ubu akaba afatanya na mugenzi we witwa Philippa Kibugu Decuir.

Habaye ibiganiro byatangiwemo ubuhamya, hanakusanywa inkunga yo gukoresha mu kurwanya kanseri y'ibere
Habaye ibiganiro byatangiwemo ubuhamya, hanakusanywa inkunga yo gukoresha mu kurwanya kanseri y’ibere

Ibyo byamubayeho, ngo byatumye yumva ko hari icyo yakora ku bijyanye n’indwara ya kanseri mu Rwanda, ahita atangiza icyo kigo afatanyije na Phillippa Kibugu Decuir muri 2007, bagamije gukangurira abagore n’abakobwa kugira amakuru ahagije kuri kanseri no kuyipimisha kare.

Icyo kigo ubu gikorera mu turere tune mu Rwanda harimo Kirehe, Kicukiro, Huye na Musanze, nubwo icyifuzo ari uko bagera mu gihugu hose. Aho bakorera hose ngo baba bafite abanyamuryango b’abagore n’abagabo bari hagati ya 20-25 bazima batarwaye bafatanya n’ikigo muri gahunda yo kumenyekanisha kanseri no kuyirwanya, hakiyongeraho n’abarwaye kanseri bakirwa buri gihe, bagafashwa mu buryo butandukanye harimo no gufashwa kugarura icyizere kuko abenshi mu bamenye ko barwaye kanseri ngo bariheba nk’uko Nsabimana yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Kanseri iravurwa kuri mituweli, ariko hari abakenera amatike yo kujya i Butaro, abava za Huye baza i Kanombe tubaha amatike, ikindi tubafasha ni ukubaha insimburangingo ku buntu…amahirwe yo gukira kanseri ni uko ubimenya kare, ariko nubwo mu Rwanda ubu hari ubuvuzi, abenshi bagera kwa muganga byararenze batakibavuye, na bya bikoresho u Rwanda rwaguze, nk’ubu dufite ‘radiotherapy’ i Kanombe, muri Afurika ubanza iri ahantu nka hane, ariko abagore bagerayo byararenze. Amahirwe yo gukira ni ukubimenya kare, kuko buriya kanseri igira ibyiciro (stages) bine, iyo ubimenye ku cyiciro cya mbere n’icya kabiri, biba bigishoboka kuvurwa…”.

Nsabimana avuga ko muri iyo gahunda yabo bamaze gufasha mu buryo butandukanye abarwayi basaga 100. Ikindi ngo ni uko nubwo mu myaka yashize byavugwaga ko kanseri y’ibere abantu bagombye gutangira kuyipimisha hejuru y’imyaka 35, ubu ngo hari n’abakobwa bafite munsi y’imyaka 30 bayirwara. Mu barwayi bafasha kandi harimo n’abagabo kuko na bo barwara kanseri y’ibere nubwo bataba ari benshi.

Oda Nsabimana akangurira abantu kujya kwisuzumisha cyane cyane kanseri y’ibere kimwe n’iy’inkondo y’umura kuko zombi ari kanseri zivurwa zigakira iyo zimenyekanye kare.

Yagize ati “Ikintu cya mbere nasaba Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi n’umuryango mugari ni uko bagomba kwipimisha hakiri kare. Bagomba kujya kwa muganga batarategereza ko barwara. Nk’abagore nabasaba ko nibura buri mwaka ajya kurebesha amabere ye kwa muganga, kuko hari ababaza ngo ubwo se ntibihenze? Nkabaza nti imyenda twambara ntabwo ihenze? Ibintu dushyira ku mibiri yacu ntabwo bihenze? Rimwe mu mwaka byabarushya kujya kwa muganga bakareba amabere yabo, bakareba n’inkondo y’umura? Kubera ko ni zo kanseri zica abantu benshi kandi ni zo kanseri zikira.”

“Icyo nsaba rero, ufite amakuru wese ya kanseri yayabwira abandi bakajya kwisuzumisha hakiri kare. Ikindi nasaba sosiyete nyarwanda ni ukuba hafi y’abarwayi, kuko gutereranwa ni ikintu gikomeye, kibabaza kandi gituma ubuzima burangira vuba. Imiryango ifite abarwayi ni ngombwa kubaherekeza muri ruriya rugendo."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka