BK yatangiye gufasha amavuriro n’ibitaro kubona ibikoresho byo kwa muganga
Banki ya Kigali (BK) yatangiye gahunda yo gufasha amavuriro n’ibitaro kubona inguzanyo yo kugura ibikoresho byo kwa muganga, mu rwego rwo gufasha abari mu rwego rw’ubuzima kubona ibikoresho bigezweho.

Ni gahunda yatangirijwe i Kigali ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, aho ku bufatanye n’ikigo gisanzwe gifasha abantu kubona ibikoresho byo kwa muganga na serivisi z’ubuzima, VIEBEG Medical Ltd, BK izajya itanga inguzanyo ingana na 80% ku bikoresho, ikazajya yishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu, kandi ibikoresho bikaba ari byo biba ingwate.
Ubuyobozi bwa BK buvuga ko nyuma yo gusesengura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuzima, bashatse uko bagira uruhare mu gusubiza ibyo bibazo bagafasha abari muri urwo rwego kubona ibikoresho biri ngombwa, babihuza n’intumbero y’Igihugu yo kwihutisha ibijyanye na serivisi z’ubuvuzi.
Bamwe mu bakora mu rwego rw’ubuzima by’umwihariko abikorera, bavuga ko gahunda BK yatangije igiye kurushaho kubafasha kuvura neza Abaturarwanda bakoresha ibikoresho bigezweho.
Joseph ni umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa mu ivuriro ryitwa David, avuga ko kuba haragiye habaho kwita ku zindi nzego ariko urw’ubuzima ntirworoherezwe byatumaga batoroherwa no kubona ibikoresho bakoresha.

Ati “Ariko kuba haje gahunda idufasha kuba wabona ibikoresho wifuza ku ngano runaka nta ngwate, bakakwishyurira 80% ukishyura 20%, twumvise bizadufasha kubona uburyo bwo kuvura neza Abanyarwanda, dukoresha ibikoresho bigezweho kandi byari biri ku mafaranga nk’ivuriro rishobora kutabona, mu gihe tuzafashwa na banki bizatworohereza.”
Yongeraho ati “Ibintu byo kwa muganga bisaba gukoresha ibikoresho bireba buri kimwe, yaba indwara zo mu mubiri imbere, hari ibishobora gusaba ko dupima, iyo utabibonye ntabwo uvura neza, bigorana cyane iyo uri ku rwego rutabasha kubona iby’ibanze, ariko iyo ubonye iby’ibanze uravura, wabona ibyisumbuyeho ukavura neza birushijeho.”
Umuyobozi Mukuru wa VIEBEG Medical, Alex Rosen, avuga ko ubufatanye na BK ari amahirwe ku mpande zombi ndetse no ku Banyarwanda.
Ati “Amahirwe yo gutanga uburyo bwo kwivuza ni ikintu gikomeye, nabaye hano, nabonye uko bigenda iyo abantu batagerwaho cyangwa ntibabone ubuvuzi. Mu Rwanda dufite uburyo bwiza bwo kugera ku bantu, ariko ntibiragera aho bikenewe hose. Ubufatanye nk’ubu na BK mu by’ukuri ni amahirwe kuri twe yo kugera mu gihugu hose, no kurengera ubuzima ndetse n’imibereho ya buri wese.”
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Beata Habyarimana, avuga ko ibikorwa byabo bigamije gutanga ibisubizo.

Ati “Ikibazo twabonye ni uko hari ibikoresho byo kwa muganga bikenewe, aho ugenda ugasanga kugira ngo uzabashe guca mu cyuma bagushyira kuri lisiti ukazategereza umunsi bakwandikiye ukazagerwaho bitinze kubera ubwinshi bw’abantu. Icyo gihe twe igisubizo dutanga ni ukugira ngo kubera ko izo mashini zikunze guhenda, kuba twaguha amafaranga nta yindi ngwate, ari icyo gikoresho ubwacyo kiba ingwate, kandi noneho ukabasha kucyishyura mu gihe kiringaniye.
Arongera ati “Icyo rero ku ruhande rw’ibitaro ni igisubizo kubera ko bashobora kubona ibikoresho bakeneye, ku ruhande rwa BK n’ubundi tubereyeho kugira ngo dutange imari ku batayifite, ariko no ku ruhande rw’abarwayi ibikoresho biboneke, aho kugira ngo uve nka Rubavu uze i Kigali ahubwo ubashe kuba wabibonera hafi kuko hari ikindi kigo cyabashije kubona ibikoresho byo kwa muganga.”

Ubufatanye bwa BK na VIEBEG buzashoboza abakora mu rwego rw’ubuzima kubona ibikoresho birimo ibyo kwa muganga w’amenyo, amaso, ibijyanye n’ibizamini bya Ultra Sound, CT Scan, ibijyanye na laboratwari zikoresha ibizamini bakakubwira ibisubizo, ariko kandi biteguye no kwakira n’ubundi busabe bwaboneka aho byakunda bagafashwa kubona ibyo basabye.
Muri iyi gahunda BK izakorana n’ibitaro, amavuriro, laboratwari, ndetse n’amavuriro yigenga hamwe n’imiryango itari iya Leta ifite ibikorwa bijyanye no kuzamura ubuzima mu Rwanda.
Kimwe mu bigenderwaho kugira ngo ubusabe bwemerwe harimo kuba ikigo gisaba, kigomba kuba kimaze nibura imyaka itatu gikora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.




Ohereza igitekerezo
|
Ibitaro bishaka ibikoresho bikoreshwa mu masuku,nka pubeli zubwoko butandukanye,indobo amoko yose.....kubindibisobanuro bakandika WhatsApp cg call +250793875447.nabifuza kurangura banyuraho.murakoze.