Bishimiye gukira kanseri yababuzaga gukora imibonano mpuzabitsina

Ababyeyi bo mu gace k’icyaro ka Chikwana muri Malawi bari baratakaje icyizere cyo kongera gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo kubera kuzahazwa na kanseri y’inkondo y’umura (cervical cancer).

Nyuma y’imyaka irindwi basuzumwe ndetse bakanavurwa, ubu ibyishimo ni byose kuko bahawe imiti irwanya iyo kanseri, bakaboneraho no gushishikariza bagenzi babo kujya kwisuzumisha hakiri kare bakamenya uko bahagaze kuko bitanga icyizere cy’ubuzima.

Falesi Mwajomba ukirutse kanseri y’inkondo y’umura (cervical cancer), yatangarije BBC ko kwisuzumisha ari ingirakamaro kuko kanseri y’inkondo y’umura ishobora gutuma abantu bagucikaho.

Falesi yavuze ko mu mwaka wa 2012 iyo yakoraga imibonano mpuzabitsina n’umugabo we yababaraga cyane, yanyura ku baturanyi bakamuvuga kuko yagendaga atandukanyije amaguru, akava mu buryo budasanzwe, yajya no mu bwiherero hakaza amashyira.

Nyuma nibwo yaje kwiyemeza kujya kwa muganga, bamusangana kanseri y’inkondo y’umura, muganga amusaba ko bamukuramo umura (uterus) kuko wari warangiritse cyane, na we arabyemera kuko yababaraga cyane.

Sobanukirwa byinshi kuri kanseri y’inkondo y’umura

Dr Mpunga Tharcisse, Lieutenant Colonel mu ngabo z’u Rwanda ari na we ukuriye ibitaro bya Butaro mu karere ka Burera yabwiye Kigali Today ko kanseri y’inkondo y’umura ikunze gufata abagore bafite imyaka guhera kuri 35 y’amavuko kuzamura.

Iyo kanseri ifata ku nkondo y’umura iterwa na virusi bita Human Papilloma yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Muganga Mpunga Tharcisse avuga ko kugira ngo kugira ngo umuntu arware iyo kanseri, bisaba ko aba amaranye iyo virusi igihe kitari munsi y’imyaka 30.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu yandura iyo virusi harimo kuba umuntu yatangira gukora imibonano mpuzabitsina akiri muto, nko mu kigero cy’imyaka 12 cyangwa 13 y’amavuko.

Iyo virusi ishobora na none guterwa no gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi batandukanye, ndetse no kuba afite indwara zimugabanyiriza imbaraga z’umubiri.

Dr Mpunga Tharcisse avuga ko kwirinda iyo virusi ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda kanseri y’inkondo y’umura.

Uburyo bwo kwirinda iyo virusi na bwo ngo ni uko umukobwa yakwirinda gukora imibonano mpuzabitsina akiri muto atarashaka umugabo kuko byamufasha kugeza mu myaka 60 y’amavuko atarayirwara.

Gusiramurwa kw’abagabo na byo ngo byarinda gukwirakwiza iyo virusi n’ubwo nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa.

Ngo ni na ngombwa kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo kwa muganga barebe ko uwisuzumisha yari yagira ibimenyetso biganisha kuri kanseri, ibyo bita ‘Screening’.

Dr Mpunga Tharcisse asobanura ko mbere yo kurwara kanseri habanza kugaragara ibimenyetso byerekana ko inkondo y’umura irimo ihindura ibara iganisha ku burwayi. Icyo gihe kwa muganga barayivura bakarinda uwo muntu kurwara kanseri.

Mu Rwanda, kanseri y’inkondo y’umura iza ku mwanya wa kabiri mu zifata abagore nyuma ya kanseri y’ibere ikaba iri ku kigero cya 45 % mu barwayi bakira, kuko bikigoranye kumenya umubare nyawo bitewe n’uko nta bushakashatsi burakorerwa ku bagore ku rwego rw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka