Bimwe mu byo umugororwa akwiye kuvana muri gereza harimo n’ubuzima buzira umuze

Umuyobozi wa Gereza ya Ruhengeri, Ntirushwa Francois, yemeza ko bimwe mubyo umugororwa akwiye kuvana muri gereza harimo n’amagara mazima, kugirango nagera hanze azabashe kwiteza imbere ndetse anateze imbere igihugu cye.

Ntirushwa avuga ko umugororwa ari Umunyarwanda uba warahuye n’ibibazo byo gukora amakosa, bikaba ngombwa ko agororwa kugira ngo abone gusubira muri sosiyete.

Ati: “ Hano ni ahantu ho kubafasha ngo bazasubizwe muri sosiyete bafite ubuzima buzima ngo babashe kwihangira imirimo banashobore gufatanya n’abandi Banyarwanda”.

Ibitaro bya gisirikare birateganya kuvura abarwayi bagera kuri 500 mu gihe cy’iminsi ibiri muri gereza ya Ruhengeri, aho batanga imiti itandukanye ndetse n’indorerwamo, knadi ngo hazanabaho n’ikiciro cyo kubaga; nk’uko byemezwa na Dr Nyemazi Alexis, umuganga muri ibyo bitaro.

Ati: “Usibye no kubaha indorerwamo n’imiti hari n’abo duteganya kubaga nyuma. Inama tubagira ni uko batagomba kwihererana uburwayi kuko ingabo z’igihugu ziyemeje kubasanga, n’izi ndererwamo tubaha baba bagomba kuzifata neza kuko ziba zahenze igihugu”.

Muri gahunda yo kuvura abagororwa muri gereza zitandukanye mu gihugu, izi ngabo zirateganya gukomereza muri gereza ya Miyove, ndetse na Gitarama.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese aba ba military ntibashobora kuvura abantu batagombye kwifotoza? Kubikora babanjye gutanga abagabo no guhamagara itangazamakuru ngo rize kubafotora sinumva impamvu.

Kaneza yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Birashimishije cyane gusanga umuntu ufunze wakoze ibyaha ndengakamere nka genocide agira uburenganzira bwo kubaho nkundi muntu uri hanze ya Gereza.

Njye ndi umucungagereza ariko iyo mbona uko aba bantu bacu bafunze uko bafatwa neza njye biranshimisha mu bindi bihugu siko bimeze.

Long live RWANDA.

NJOJO yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka