Bimwe mu bigo nderabuzima bimaze amezi asaga atandatu bidafite inzitiramibu mu bubiko

Mu rwego rwo kurwanya Malaria, ubusanzwe mu bigo nderabuzima bya Leta, haba inzitiramibu zihabwa abagore batwite mu gihe baje kwipimisha inda, bakongera kuzihabwa mu gihe baje gukingiza urukingo rw’amezi icyenda nk’uko bisobanurwa na Ndayisabye Viateur, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera.

Inzitiramibu ni ingenzi mu gukumira imibu yaruma umuntu cyane cyane mu gihe aryamye
Inzitiramibu ni ingenzi mu gukumira imibu yaruma umuntu cyane cyane mu gihe aryamye

Icyakora muri ako Karere ngo hashize amezi ari hagati y’atandatu n’icyenda (6-9) inzitiramibu zishize mu bubiko bw’ibigo nderabuzima bya Leta.
Hari ababyeyi bavuga ko batwise bakarinda babyara nta nzitiramibu bahawe kandi bipimishiriza ku bigo nderabuzima uko bisanzwe, nyamara mbere ngo zarabonekaga.

Yankurije Theodetta utuye ahitwa muri Muyange mu Murenge wa Nyamata, avuga ko umwana we amaze kurwara Malaria inshuro ebyiri muri uyu mwaka wa 2020, kuko ngo ubwa mbere bayimusanzemo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama, bamuha imiti isa n’imworohereje, ariko muri Mata bongera kuyimusangamo, we ngo agakeka ko na mbere itari yashizemo. Ubu muri uku kwezi kwa Nzeri yarwaje undi mwana na we bamusangamo Malaria.

Uwo mubyeyi avuga ko uwo mwana wa kabiri warwaye afite umwaka umwe, agatekereza ko impamvu Malaria ibibasira ari uko batarara mu nzitiramibu, bakaba barumwa n’imibu. Ubundi ngo yajyaga azihabwa ku kigo nderabuzima yagiye kwipimisha inda, none ubu ngo yaratwise arinda ababyara ntayo abonye.

Ni ikibazo ahuriyeho n’uwitwa Icyizanye Helena utuye mu Mudugudu wa Rwakibirizi II, Akagari ka Nyamata,Umurenge wa Nyamata, na we uvuga ko atwita ubwa mbere yahawe inzitiramibu,none yatwise amezi icyenda arinda arangira, abyara ntayo abonye.

Yagize ati, “Ubu nta nzitiramibu nabonye, kandi najyaga kwisuzumisha ku kigo nderabuzima cya Nyamata uko bisanzwe,sinzi uko byagenze,ubundi bajyaga bazitanga”.

Ikibazo cy’ibura ry’inzitiramibu kiri ku bigo nderabuzima bya Leta mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, kuko nk’uko bisobanurwa na Ndayisabye, mu Kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Nyamata hashize amezi atandatu ntazo bafite, mu Kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Ntarama hashize amezi umunani ntazo bafite, mu gihe mu Kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Mayange ho, zashize guhera mu kwezi k’Ukuboza 2019.

Uwo muyobozi avuga ko ubundi habagaho inzitiramibu zigenewe abagore batwite ndetse n’abaje gukingiza urukingo rw’amezi icyenda, hakaba n’inzitiramibu ubusanzwe ziba ku bigo nderabuzima, umuntu akaba ashobora kuyigurira, ku mafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda(5000Frw), ariko ubu, ngo mu bubiko bw’inzitiramibu mu bigo nderabuzima bya Leta mu Bugesera harimo ubusa, yaba inzitiramibu zitangwa ku buntu cyangwa izigurishwa ntazihari.

Dr Mbituyumuremyi Aimable ushinzwe porogaramu yo kurwanya Malaria mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima(RBC) avuga ko ikibazo cy’inzitiramibu atari umwihariko mu Karere ka Bugesera gusa, kuko ubundi ngo iyo bajya gutanga inzitiramibu, babanza guha uturere tudatererwa imiti igenewe kwica imibu, iterwa mu nzu imbere.

Yagize ati “Ubundi kurwanya Malaria bikorwa mu buryo bubiri,harimo gutera imiti yica imibu mu nzu imbere no gutanga inzitiramibu. Hari uturere dukunze kugira Malaria nyinshi cyane cyane utwo mu Ntara y’Uburasirazuba na Bugesera irimo ndetse n’Amajyepfo.Utwo dutererwa imiti yica imibu nzu.Hari n’uturere tutaterewe iyo miti, urumva rero ko inzitiramibu,zije ntitwaziha uturere twaterewe imiti, mu gihe hari ututurabona na kimwe.”

Ati “Gahunda yo gutanga inzitiramibu irakomeje yaba izigenewe abagore batwite n’abaje gukingiza ndetse n’abandi bateganywa n’itegeko bimerewe guhabwa inzitiramibu ku buntu, ni ukuvuga abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ndetse n’abo mu cyiciro cya gatatu badafite akazi kabaha umushahara uhoraho.”

Yongeyeho ati “Ubu kugeza mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2020,twari tumaze guha inzitiramibu uturere 24, ubwo uturere dusigaye harimo na Bugesera na Rwamagana n’ahandi batarazibona, bazazibona muri uku kwezi kwa Cyenda, ukwa Cumi kuzarangira barazibonye kuko zaraje, ubu zirahari i Kigali”.

Ndayisabye Viateur ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera, avuga ko gahunda yo gutera imiti yica imibu nzu yabayeho muri uyu mwaka wa 2020, ku buryo ngo bayirangije mu kwezi kwa Werurwe 2020, mbere gato y’uko hashyirwaho gahunda ya guma mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka