Beterave zigira akamaro ku buzima bwiza bw’umwijima n’umutima

Beterave ni uruboga rusigaye rugaragara cyane ku masoko hirya no hino mu gihugu. Bamwe bafata beterave nk’ibintu bigenewe gukorwamo imitobe kubera ibara ryayo ryiza rijya gusa n’iritukura rutuma umutobe wavanzwemo beterave uba usa neza cyane.

Nk’uko bigaragara ku rubuga https://www.santemagazine.fr, Véronique Liégeois, umuhanga mu by’imirire n’indyo iboneye, avuga ko beterave yigiramo ubutare bwinshi bwa ‘potassium’ kandi iyo potassium ngo igira uruhare rukomeye mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.

Beterave kandi yigiramo za ‘antioxydants’ zikumira indwara z’umutima zitandukanye. Beterave ngo inagabanya ibinure bibi bya ‘cholestérol’ mu mubiri kuko na byo iyo bibaye byinshi ngo bibangamira cyane ubuzima bwiza bw’umutima ndetse bikaba intandaro y’indwara zimwe na zimwe z’umutima.

Beterave kandi ngo igira uruhare mu gukumira kanseri zimwe na zimwe kubera ko yigiramo icyitwa ‘bétanine’, iyo ikaba igira uruhare mu gusenya utunyangingo twa kanseri, ikatubuza kwiyongera. Uretse iyo ‘bétanine’ beterave inigiramo ibyitwa ‘flavonoïdes’ ndetse na ‘antioxydants’ nyinshi.

Véronique Liégeois avuga ko beterave ari nziza cyane ku buzima bw’amaso, cyane cyane ibibabi byayo biriwe nka epinari bitetse cyangwa se muri ‘salade’ byigiramo ibyitwa ‘caroténoïdes’ ( lutéine na zéaxanthine) izo zombi zikaba ari ‘antioxydants’ zikomeye cyane zifasha amaso mu mikorere yayo myiza, zikayarinda gutakaza ubushobozi bwo kubona, bugenda bugabanuka uko umuntu agenda asaza.

Ku rubuga https://www.medicalnewstoday.com bavuga ko beterave ikize cyane ku butare bwa ‘fer’ kandi iyo ‘fer’ ikaba igira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’amaraso.

Umuntu udafite ‘fer’ ihagije ngo ashobora guhura n’ibibazo byo kutabona umwuka mwiza ‘oxygen’ uhagije mu mubiri. Abantu bafite ikibazo cya ‘fer’ nkeya rimwe na rimwe bagira ikibazo kijyana n’amaraso make ‘anemia’. Kongera beterave ku mafunguro yawe nk’ikiribwa cyongera ‘fer’ bifasha mu gukumira ikibazo cya ‘anemia’ kare.

Beterave kandi ifasha umwijima kugira ubuzima bwiza no gukora akazi kawo neza uko bikwiye, kubera za ‘antioxidants’, ‘vitamin A’, ‘vitamin B-6’ndetse na ‘fer’ ibyo byose birinda umwijima kwangirika, bikawufasha gukora akazi kawo neza ko gusohora imyanda mu mubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka