Bemeza ko kutagira Mitiweli ari ubuswa no kudateganya

Abaturage b’akarere ka Rwamagana bivuriza ku kigo nderabuzima cya Murambi baravuga ko badashobora kuzigera batseta ibirenge mu kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kubera ukuntu ibafasha mu kwivuza n’imiryango yabo.

Umubyeyi w’abana batanu wivuriza kuri icyo kigo avuga ko icyo yaba arwaye cyose umuntu ufite mitiweli yivuza ku mafaranga 200.

Yagize ati “Njya numva hari ubwo bavuga ngo kwa kanaka ntibaratanga amafaranga ya mituweli nkumva ari ubuswa cyane no kudateganyiriza ibihe umuntu atazi.”

Uyu mubyeyi avuga ko nubwo kubona amafaranga y’umusanzu bishobora kutorohera buri wese, umuntu uwo ariwe wese utigiza nkana akwiye kujya ateganya mbere y’igihe umusanzu w’abo ashinzwe kuko ntawe umenya igihe indwara izira.

Umukecuru witwa Veronika we avuga ko nta gihe nk’iki kigeze kibaho aho Umunyarwanda agira igipande yivurizaho atanze amafaranga 200.

Avuga ko abana be bamutangira mitiweli nawe akishakamo 200 yo gutanga agiye kwa muganga. Agira ati “aya 200 ntawe utayabona yarwaye”.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka