Batangiye umwaka barwaye ariko tuzabavura bakire- CHUB

Abagize ikipe y’umupira w’amaguru y’Ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bifurije abaharwariye kwinjira muri 2020 neza, babagenera impano.

Nubwo batekereza ko impano bazaniye abarwayi ari nkeya abarwayi bazishimye
Nubwo batekereza ko impano bazaniye abarwayi ari nkeya abarwayi bazishimye

Ni nyuma y’umuganda wo gutema ibyatsi byari bitangiye gukura mu nkengero z’ibi bitaro, wakozwe ku itariki 28 Ukuboza 2019.

Impano batanze ni isabune, amata, umuceli, ifu y’igikoma n’isukari bahaye abarwariye muri ibi bitaro 50, batagira ababagemurira. Batanze na bombo na biswi ku bana bose bari muri ibi bitaro.

Babanje gukora umuganda mu nkengero z'ibitaro
Babanje gukora umuganda mu nkengero z’ibitaro

Nyuma yo gutanga izi mpano, umuyobozi w’iyi kipe, Jean Damascene Gatera, yagize ati “Twaratekereje tuti umuntu wese yifuzaga gukandagira muri 2020 ameze neza, afite ubuzima, ariko kubera ko ubuzima budateguza, hari abari mu bitaro. Turavuga tuti tuzifatanya na bo bumve ko uyu mwaka bawutangiye bishimye n’ubwo bari mu bitaro, kandi tuzakomeza tunabavure bazakira”.

Amafaranga yaguzwe izo mpano ni ibihumbi 250 begeranyije nk’abakinnyi, ariko hariho n’inkunga ntoya y’abandi bantu bashakaga gufasha abakene.

Françoise Mukabadege, ushinzwe icyumba ababyeyi babyariramo, yashimiye iki gikorwa, kuko ngo kugaburira umurwayi bituma akira vuba.

Ati “Nubwo muvuga ko ibyo mwazanye ari bikeya, byabanejeje cyane. Turabavura, ariko iyo bafite ibyo kurya bituma bakira vuba. Ya minsi myinshi wenda bari kuzamaramo ntihabuze n’umwe uvuyeho. Imana ibongerere imigisha kandi isubize aho mukuye”.

Jeanne Ihogoza, umwe mu bahawe impano umaze ukwezi muri ibi bitaro ategereje kubagwa, ariko akaba atagira umugemuruira buri munsi kuko aturuka mu karere ka Ruhango, yashimiye aba baganga bananyuzamo bagakina umupira.

Yagize ati “Nta murwaza mfite, ariko ibyo bampaye nzashaka ubintekera binyunganire”.

Jacqueline Yandereye, na we utegerereje kubyarira muri CHUB, ariko akaba ahamaze iminsi kuko anarwaye, yishimiye izi mpano cyane cyane ifu y’igikoma n’isabune.

Yagize ati “Nzabyara mfite igikoma n’isabune yo kumesa. Rwose murakoze, Imana ibahe umugisha”.

Abarwayi bahawe impano n’ubundi batunzwe n’amafunguro bahabwa n’agaseke k’urukundo, kashinzwe n’abakozi bo muri ibi bitaro, buri wese akagenda atangamo amafaranga akurikije uko yifite.

Umuyobozi mukuru wa CHUB Dr. Augustin Sendegeya, avuga ko ubushobozi bw’aka gaseke bugenda bwiyongera, kuko hari n’abatari abakozi ba CHUB bagenda babatera inkunga.

Ati “Abatishoboye batagira ababagemurira dufasha twatangiye tubagaburira saa sita gusa. Ubungubu ni mu gitondo na saa sita. Ariko ubushobozi uko bugenda budushoboza na gatatu gashobora kuzageraho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uru ni urugero rwiza rukwiye gukurikizwa mu mavuriro yose,abakozi bayakoramo bagafasha abarwayi babagana batishoboye.

theddy yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka