Bashishikarijwe gufata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA kuko ari ubuntu

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, arashishikariza abaturage bamaze kumenya ko bafite virusi itera SIDA gufata imiti igabanya ubukana kuko kutayifata ari ukwihemukira no guhemukira Igihugu kiyemeje kuyitanga ku buntu.

Urubyiruko rwasabwe guhakanira abashaka kubashora mu busambanyi
Urubyiruko rwasabwe guhakanira abashaka kubashora mu busambanyi

Abitangaje nyuma y’aho mu Turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba, hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, ku nsanganyamatsiko igira iti "Tujyanemo, duhagarike ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA."

RBC ivuga ko mu mwaka wa 2019/2020, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugera kuri 24, abakobwa bafite ubumenyi kuri SIDA bangana na 59% mu gihe abahungu ari 57%.

Uretse Uturere tw’Umujyi wa Kigali tuza imbere ku bantu bafite Virusi itera SIDA, bari mu kigero cy’imyaka 15 kugera kuri 49, ngo Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, Rwamagana, Bugesera na Kayonza nitwo duhita dukurikiraho nanone Kirehe na Gatsibo tukaza ku mwanya wa 10 n’uwa 11.

RBC ivuga kandi ko mu gihe mu bice bitandukanye by’Igihugu, umubare w’abandura Virusi itera SIDA wagiye ugabanuka, mu Ntara y’Iburasirazuba ho wariyongereye uva kuri 2.1% mu mwaka wa 2010, ugera kuri 2.5% mu mwaka wa 2018/2019.

Abayobozi biyemeje gufasha abaturage kubona serivisi zo kwipimisha
Abayobozi biyemeje gufasha abaturage kubona serivisi zo kwipimisha

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mutoni Jeanne, avuga ko ingamba bafite zo kugabanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA cyane cyane mu rubyiruko ari ukurwibutsa ko ihari ntaho yagiye kandi badakwiye kuyikerensa.

Ikindi ngo bazakangurira abantu kwipimisha ku bushake ku bwinshi kuko ngo hari n’abikeka ko bamaze kwandura kandi yenda atari na byo.

Ati “Mu rubyiruko usanga ubusambanyi buhiganza ku buryo hari n’abiheba kubera kwikeka ibyo bivurugusemo kandi wenda Imana yarabimurindiyemo. Ni byiza rero abantu kumenya uko bahagaze kugira ngo ataguma mu murongo mubi kandi ari muzima yaba anarwaye akabimenya agafata imiti.”

Muri ubu bukangurambaga kandi harimo no gushishikariza abagabo kwisiramuza kuko bigabanya ibyago byo kwandura ndetse n’abananiwe kwifata bagakoresha udukingirizo.

By’umwihariko urubyiruko rwo ngo rukwiye kumenya ingaruka ziri mu busambanyi kuko uretse na SIDA bashobora no kwanduriramo izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse n’inda zitateguwe.

Abaturage ba Kiramuruzi basabye kwegerezwa ibikoresho byo gupima SIDA
Abaturage ba Kiramuruzi basabye kwegerezwa ibikoresho byo gupima SIDA

Mutoni avuga ko Igihugu cyakoze ibintu bikomeye cyane kuko abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku buntu nyamara hakaba hari ngo abanga kuyifata we yita ko abo ari abanzi b’Igihugu.

Yagize ati “Igihugu cyacu cyakoze ibintu bikomeye cyane kuba abantu bafata imiti ku buntu ugasanga uri aho ntuyifata kandi itangirwa ubuntu ukarinda wiyicira ubuzima, rwose uba uhemutse, uba uhemukiye n’Igihugu cyawe cyazanye ubwo bufasha ugasanga wowe ntuyifashe.”

Mu Karere ka Kirehe, ubu bukangurambaga bwatangijwe mu Murenge wa Gahara. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yasabye abaturage kwipimisha bose kugira ngo bamenye uko bahagaze ku cyorezo cya SIDA hanyuma bafate ingamba z’ubuzima bwabo.

Yasabye by’umwihariko urubyiruko gukurikirana no kumenya amakuru kuri SIDA ndetse banipimishe ku bushake ariko banifate.

Ati “Mu minsi yashize habagaho ubukangurambaga bwakorwaga na PSI n’abandi ku buryo abantu bahoraga bumva ubutumwa bubakangurira kwirinda SIDA ariko muri iyi minsi byaradohotse ku buryo hari urubyiruko batabizi, ubu bukangurambaga rero barasabwa kubwitabira kugira ngo bamenye amakuru bityo birinde ariko nanone n’uwo binaniye akoreshe agakingirizo.”

Abaturage b'Umurenge wa Gahara basabwe kwisuzumisha Virusi itera SIDA
Abaturage b’Umurenge wa Gahara basabwe kwisuzumisha Virusi itera SIDA

Ubu bukangurambaga kandi bwakozwe no mu tundi Turere, urubyiruko by’umwihariko rukaba rwarasabwe kwifata no guhakanira abashaka kurushora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Ubu bukangurambaga buzasozwa tariki ya 14 Nzeri 2023, by’umwihariko hakaba hitezwe umubare munini w’abantu bazipimisha virusi itera SIDA.

Ubukangurambaga bunyuzwa no mu mpanuro zitangwa n'urubyiruko ubwarwo
Ubukangurambaga bunyuzwa no mu mpanuro zitangwa n’urubyiruko ubwarwo
Habayeho umwanya wo gususurutsa abitabiriye ubukangurambaga binyuze mu muziki
Habayeho umwanya wo gususurutsa abitabiriye ubukangurambaga binyuze mu muziki
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka