Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyanga n’Isi muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda no kurwanya Malariya, wahuriranye n’Inama ya 8 mpuzamahanga ku mugabane wa Afurika yiga kuri Malariya irimo kubera mu Rwanda.
Mu kiganiro yatanze muri iyo nama yitabiriwe n’abarenga 2500 baturutse hirya no hino ku Isi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malariya ku Isi, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko kurandura iyo ndwara bishoboka kuko hari byinshi bimaze gukorwa kandi bitanga icyizere, kuko hari ubuzima bwa benshi bwarengewe bukarindwa kurwara Malariya.
Yagize ati “Mu myaka irindwi cyangwa icumi ishize hari byinshi byasubiye inyuma, ku buryo dukomeje gutya tutagera ku ntego twihaye mu mwaka wa 2050, hakenewe kongerwa imbaraga mu rugamba rwo kurwanya Malariya, kuko n’indwara ishobora kwirindwa kandi ikira, ikindi kandi ni indwara yica.”
Yongeraho ati “Hari byinshi kandi byiza twagiye twumva byagezweho haba mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu, ibyo bitwereka ko kugera ku ntego ibihugu byihaye byo kuyirandura burundu bishoboka, kuko niba kuri ubu u Rwanda ruhagaze neza muri 2024, hakaba hari n’ibindi bihugu birimo Cape Verde byashoboye kurandukara Malariya, bivuze ko bishoboka kuyirandura kandi tukayitsinda.”
Ubuyobozi bukuru bwa gahunda ishinzwe kurwanya Malariya buvuga ko uretse Cape Verde, hari n’ibindi bihugu byamaze gutanga dosiye kugira ngo byemerwe nk’ibyashoboye kurandura Malariya, gusa ngo hakaba hari amahirwe ahari atandukanye yafasha mu kurandura iyo ndwara, harimo inzitiramubu zigezweho n’imiti iterwa yica imibu.
Ngo kugeza ubu hari ibihugu bigera ku munani byatangiye gutanga inkingo za Malariya, birimo Cameroon, hamwe n’ibindi bigera kuri 20 byamaze gutanga ubusabe kugira ngo bishobore gutanga izo nkingo.
Nubwo Malariya ari indwara ifata abantu bose, ariko ngo abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko ni bo bugarijwe cyane mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagaragaje ko rwashoboye kugabanya Malariya ku kigero cya 90%, bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima, kuko umubare w’abazahazwaga n’iyo ndwara wavuye ku bantu bihumbi umunani mu 2016, bagera ku 1300 muri 2023.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, avuga ko umubare munini w’abarwara Malariya mu Rwanda, bitabwaho ndetse bakavurwa n’abajyanama b’ubuzima.
Ati “60% by’abayirwara bavurirwa mu bajyanama batarinze kujya kwa muganga, ibi byadufashije kugabanya umubare w’abarwara Malaria no kubasha gutanga ubufasha bwihuse ku baturage. Ikindi ni uko dufite inzego z’ubuzima zifite uruhare muri iyi gahunda, zirimo amavuriro y’ibanze na yo aba afite ubushobozi bwo kuvura no kwita ku baturage muri rusange, yiyongeraho ibigo nderabuzima, ibitaro by’Akarere n’ibitaro bikuru, byose ni mu rwego rwo gukomeza kurwanya no kurandura Malaria.”
Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malariya, ubaye mu gihe hishimirwa ibimaze kugerwaho mu rugamba rwo guhangana no kurandura Malariya, harebwa imbogamizi zihari, haniyemezwa kurushaho gukora cyane kugira ngo abaturage babeho mu buzima buzira Malariya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|