
Ni gahunda iri gukorwa ku bufatanye n’abaganga b’inzobere mu kubaga amaso bo mu bitaro bya Kabgayi.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe, buvuga ko ari nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, bukagaragaza ko hari abafata uburwayi bw’amaso nk’amarozi muri aka karere.
Ibi biviramo bamwe ubuhumyi nk’uko DR Ngamije Patient umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe abivuga.
Yagize ati“byagaragaye ko abenshi mu bafite indwara z’amaso basanze hari uburyo zakwirindwa.
Hari abatinda kwivuza bakeka ko ari amarozi, abandi bagacibwa intege no kubura amikoro yo kugana ibitaro byabugenewe kubera ko bibari kure”.

Sinumvayabo Alphonse umwemu babazwe amaso avuga ko atangiye kubona nyuma y’imyaka itatu atabona.
Ati“Ibyishimo ni byose nyuma y’imyaka itatu ndyamye hasi ntabona,ariko ubu ijisho babaze rirabona neza,nahoraga ku gasambi ariko nakize rwose”.
Sinumvayabo avuga ko ubu agiye kubasha gukora akiteza imbere.
Ati“waba uhumye ugakora iki? ariko ubu ngiye gufatanya n’abandi gukora niteza imbere”.
Dr Ngamije we avuga ko iyi gahunda itazafasha abarwayi gukira gusa, ahubwo izanabasha kwiteza imbere, kuko hari byinshi bazabasha gukora batakoraga.
Avuga kandi ko abarwayi boroherejwe muri iyi gahunda kuko babafasha mu ngendo.
Ati“Ari urwaye na wawundi wagendaga amurandase bazakora bagire icyo bimarira. Turi no kujya kubasanga aho batuye tukabizanira,ni uburyo bwo gufasha.”

N’ubwo umubare w’abarwaye amaso mu karere ka Kirehe utaramenyekana, abaturage bakomeje kwitabira iyo serivise kuko ku munsi ibitaro byakira abagera kuri 70.
Abenshi mu barwayi ni abageze muza bukuru babagwa indwara y’ishaza.
Ubagwa amaso yitwaza mituweri n’amafaranga ibihumbi bitatu byifashishwa muri serivise yo kubaga amaso.
Iyigahunda yatangiye tariki 13 Ugushyingo 2016 byari biteganyijwe ko izasozwa tariki 19 Ugushingo, ariko ishobora kwigizwa inyuma bitewe n’ubwinshi bw’abarwayi.
Ohereza igitekerezo
|