Banki ya Kigali n’Ikigo VIEBEG Medical Ltd binjiye mu bufatanye buzateza imbere ubuvuzi
Banki ya Kigali (BK) na VIEBEG Medical Ltd, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, agamije kongerera ubushobozi ibigo byigenga by’ubuvuzi no kubyorohereza mu buryo bwo kujya bibona ibikoresho nkenerwa muri serivisi bitanga, mu rwego rwo kurushaho kuzamura serivisi z’ubuzima mu Rwanda.
Ayo masezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi, akubiye mu mushinga mushya w’uburyo bw’inguzanyo, ugamije guteza imbere ubuzima, aho Banki ya Kigali izajya itanga amafaranga yo kugura ibikoresho bikenerwa mu rwego rw’ubuvuzi, no kugenera ibigo bw’ubuvuzi inkunga mu buryo bw’igihe kirekire, hagamijwe kongera ubushobozi bw’ibyo bigo bwa serivisi bitanga, mu rwego rwo gushyigikira ubukungu n’iterambere rishingiye ku buzima.
Igikorwa cyo gushyira umukano kuri ayo masezerano cyabaye kuwa kane tariki 6 Kamena 2024. Banki ya Kigali yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wayo Dr Diane Karusisi, mu gihe Alex Rosen Umuyobozi Mukuru wa VIEBEG Medical Ltd ari we wari uyihagarariye.
Dr Diane Karusisi, yavuze ko impande zombi zari zimaze umwaka zinoza imikoranire n’uburyo ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa; akishimira ko ibiganiro byagiye bibaho, kuri ubu bivuyemo umusaruro wo kuba bigiye kubishyira mu bikorwa.
Akavuga ko iri ari ishema kuri Banki ya Kigali, kuba yinjiye mu bufatanye n’ikigo nk’iki mu gutanga umusanzu wayo ku iterambere ry’ubuzima mu Rwanda.
Nka Banki izatanga inkunga y’ibikoresho, Dr Karusisi yavuze ko iyi banki itihagije mu bumenyi bw’ibikoresho bikenewe muri urwo rwego rw’ubuzima, ariko ko uruhare n’inyunganizi by’Ikigo VIEBEG Medical Ltd kizwiho ubunararibonye n’ubuzobere muri byo, umusanzu wacyo uzafasha mu kugera ku ntego bihaye.
Ati: “Dufite icyizere ko ubu bufatanye duhuriyeho, tuzatanga umusanzu wacu mu kuzamura urwego rw’ubuvuzi butangirwa mu mavuriro. Muri rusange, twe nka Banki ya Kigali icyo tugamije kandi dushyize imbere, ni ukubona ubuvuzi buva ku rwego rumwe bukajya ku rundi rwego, kandi nta handi bitangirira ni ku buvuzi bufite ireme”.
Dr Karusisi yongeyeho ati “Dufite inshingano zo gukora ibishoboka byose, yaba mu buryo dusanzwe dukoramo bwo kuzamura urwego rw’ishoramari, bikajyanirana no kuzamura urwego rw’ubuzima ku banyarwanda. Kandi ibyo mu gihe twabikora neza, abantu bakabona ubuvuzi buboneye, no kubaka ubushobozi mu rwego rw’ibikoresho by’aho bacyirirwa, ndatekereza ko ari inyungu ifatika kuri buri ruhande, igenda irushaho kwaguka ikagera no bagenerwabikorwa ubwabo aribo baturarwanda”.
Alex Rosen ukuriye VIEBEG, Ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2018, kikaba gifite uburambe mu gutanga ubuvuzi, aho cyahereye ku buvuzi bw’amenyo, kigenda cyagura ibikorwa, ubu kikaba kigeze ku rwego rukomeye rwo kwagura isoko mu gukwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi n’imiti mu gihugu.
Avuga ko zimwe mu mbogamizi bagiye basanga mu bigo by’ubuvuzi baganiriye nabyo, zirimo nko kutihaza mu buryo bw’ubushobozi, ibikoresho, abaganga, imiti kandi ko urwego rw’inkunga zifasha ibigo mu buryo bw’ubushobozi rukiri hasi.
Bahereye kuri iki kibazo, begereye ama banki yo mu Rwanda, maze Banki ya Kigali inashimirwa, ngo ntiyigeze izuyaza kwinjira muri uru rugendo rugamije gushyigikira urwego rw’ubuzima.
Yagize ati: “Ubu bufatanye dutangiye, ni igisobanuro kigaragaza umurongo nyawo w’ubufatanye n’imbaraga zihujwe, mu gukurikiranira hafi no guhangana n’imbogamizi zabagaho nk’impfu, dukora ibishoboka mu kugabanya ikigero byariho binyuze mu ntego twiyemeje kuzibandaho”.
Ni umushinga uzakorwa mu buhe buryo?
VIEBEG izatanga ibikoresho bikenewe inabikwirakwize mu bigo by’ubuvuzi byigenga, aho Banki ya Kigali izatanga 80% by’agaciro kabyo.
Amavuriro yigenga ndetse n’Ibigonderabuzima byo mu gihugu hose, bizajya bitanga ubusabwe bwabyo binyuze muri Banki ya Kigali cyangwa VIEBEG, hanyuma inkunga y’ibikoresho cyangwa ibikoresho birimo n’ibigezweho bitumizwa ku mugabane w’u Burayi no mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya nk’u Bushinwa, u Buhinde n’ahandi VIEBEG ibitange.
Ku bazajya batanga ubwo busabe mu buryo bw’inguzanyo, nta ngwate bazajya basabwa, ariko Ikigo VIEBEG kizajya kibanza kugenzura niba urwego rusaba ibikoresho, rufite ubushobozi bwo kuzabicunga neza, kandi kwishyura bikorwe mu gihe cy’imyaka itanu.
Ni inyungu irambye
Olivier Watrin, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibicuruzwa muri VIEBEG yizeza ko urwego ibikoresho biriho n’uburyo bizajya bikwirakwizwamo bwizewe, dore ko bazajya banatanga abatekinisiye bashinzwe gukurikiranira hafi imikoreshereze yabyo mu rwego rwo kubibungabunga.
Ni gahunda iteganyijwe kuzaguka ikaba yagera no mu bigo bya Leta, kugira ngo birusheho gufasha u Rwanda kugabanya ibibazo ubusanzwe rwari ruhanganye nabyo, nko kuba hari ibikoresho bitujuje ubuziranenge, n’ibidafite akamaro byajyaga bitumizwa bigaka imfabusa nk’uko byakunze no kugaragazwa na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu myaka yagiye itambuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|