Banki y’Ishoramari y’u Burayi igiye gufasha u Rwanda kubaka Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yakiriye Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB), Thomas Östros uri mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku mishinga irimo kubaka Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu.
Thomas Östros uri mu ruzinduko mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana tariki 14 Werurwe n’itsinda yari ayoboye nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje.
Aba bayobozi bombi ibiganiro bagiranye byibanze ku gufatanya mu mishinga yo mu rwego rw’ubuzima irimo n’iyubakwa rya Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu, National Health Laboratory Services - NHLS.
Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi, EIB, isanzwe ikorana n’u Rwanda kuva mu 2000, mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kuzamura ubukungu by’umwihariko binyuze mu nguzanyo n’inkunga iyi banki igenda itera u Rwanda.
By’umwihariko mu rwego rw’ubuzima, iyi Banki y’Ishoramari y’u Burayi, binyuze mu muryango kENUP Foundation, usanzwe utera inkunga ibikorwa birimo ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima, izafasha uyu muryango gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo gukora imiti n’inkingo.
Mu 2018, EIB kandi yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyari 46,8 Frw, agamije kwifashishwa mu bikorwa remezo birimo umushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi mabi mu Mujyi wa Kigali.
Intego z’uyu mushinga ni ugutunganya amazi mabi muri Kigali bikagirira akamaro benshi cyane, bakagira ubuzima bwiza kandi ukagabanya amazi ahumanye ajya mu migezi akabangamira ibinyabuzima biyibamo.
Aya masezerano yari agamije gutanga umusanzu mu ntego z’iterambere rirambye, zirebana n’ubuzima, imibereho myiza, imijyi imeze neza n’amazi meza n’isukura no kubungabunga ibidukikije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|