
Bitewe n’imiterere y’akarere ka Nyabihu, hari abivuriza ku bitaro bya Shyira biri mu murenge wa Shyira, bavuga ko bakora urugendo byibura rw’amasaha abiri, bikabavuna cyane.
Mukandori Fortune umubyeyi twasanze amaze kubyarira mu bitaro bya Shyira, asobanura ko kugera kwa muganga ari imvune ikabije, kandi umuntu aba aje n’ubundi atameze neza.
Yagize ati “Kugirango ngere hano nabanje kwambuka uruzi rwa nyabarongo, ubundi ntega igare ringeza muri Vunga, nterera umusozi mbona ngeze hano nka sa munani kandi naje kare.”
Ibitaro bishya bya Shyira birimo kubakwa muri santere ya Vunga hafi y’umuhanda munini, bavuga ko bizabaruhura ingendo kuko ho hanagendetse neza, ahandi bakoraga ibitrometero birenga 10 hanagendetse nabi.

Mukandori akomeza agira ati “Urumva ibyo barimo kubaka muri Vunga bizadufasha kubera ko nk’ababyeyi nkatwe ntabwo tuzajya turuha, ushobora gutega nkiryo gare rigahita rikugeza imbere y’ibitaro utagombye guterera agasozi”.
Ruhetamacumu Eugene uhagarariye inkeragutabara zirimo kubaka ibitaro bishya bya Shyira, asobanura ko murwego rwo kwihutisha imirimo byahawe ingabo.
Avuga kandi mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2017 bazaba barangije.
Ati “ibanga ni uko dukora amanywa n’ijoro, ikindi nta bunebwe burimo dukora nyine nk’abasirikare.
Abenshi ubona ni abantu bahoze mu ngabo n’abahoze mugicengezi n’abaturage bino aha nibo bakora, kandi abantu bino n’abakozi pe”.

Ibitaro bishya bya Shyira byubatse mu buryo bugezweho, imirimo yo kubyubaka ikazarangira itwaye hafi miriyari enye z’amafaranga yu Rwanda.
Uretse kwakira abarwayi baturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyabihu, ibitaro bya Shyira binakira abarwayi baturuka mu turere twa Ngororero, Gakenke, na Muhanga.
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye iki gikorwa remezo mu karere kacu kuba natwe tugiye kubona ubuvuzi hafi yacu
bikaba biraduha iterambere rirabye
icyo nigikorwa cyizacyane cyo kwegereza abaturage serivisi