Bafunzwe bazira ibikoresho byasizwe muri nyababyeyi ya Murekatete Zawadi

Umuganga w’ibitaro bya Byumba n’umukuru w’abaforomo mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro bashinjwa ibikoresho byo kwa muganga byasigaye muri nyababyeyi y’umubyeyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Murekatete Zawadi.

Umuganga w’ibitaro bya Byumba niwe wabaze Murekatete Zawadi mu mwaka wa 2008, nyuma yaho Zawadi akomeza gutaka ko ababara mu nda ariko ntiyitabwaho.

Uwo muganga ushinjwa icyaha yavuze ko kuko Murekatete yari afite imyaka 17 hamwe n’izindi mpamvu byabaye ngombwa ko bamukorera cezerian (kubyara abazwe). Nyuma yo kubagwa ngo baramukurikiranye igihe gihagije kuko yabanje kugira infection ariko barayivura irakira abona gutaha.

Uwo Muganga yagize ati “Iyo tuvura dukora nk’ikipe, ntabwo bishoboka ko ibintu bingana bityo byasigara mu mubiri w’umuntu. Ntibinashoboka ko uturindantoki (gloves), iserengi (syringe), n’amapamba byamara imyaka ine mu muntu, ndarengana.”

Umukuru w’abaforomo b’ibitaro bikuru bya Kigali CHUK nawe uri mu maboko ya Polisi ku Kicukiro arashinjwa kuba ibikoresho byakuwe muri nyababyeyi ya Murekatete byarahise bizimizwa.

Ibi bikoresho byari bujyanwe mu inzobere zigapima igihe byari bimaze mu mubiri kugira ngo iperereza ryuzure; nk’uko Polisi ibitangaza.

Umukuru w’abaforomo ba CHUK yabwiye Kigalitoday ati “Ndicuza icyatumye mbwira abakozi guhita bajugunya ibyo bikoresho byakuwe muri nyababyeyi. Mu byukuri ni ubwa mbere twari twakiriye ikibazo nk’iki ku buryo ntigeze n’ibaza ko bizakomera ngo bigere hano hose.”

Uwo mukuru w’abaforomo ba CHUK yakomeje asobanura ko umuforomo wari ushinzwe gukurikirana Murekatete yatunguwe no kubona amashyira ajojoba ku myanya ndangagitsina kandi bidashoboka ko umurwayi ubazwe uwo munsi atangira kugira amashyira.

Yagize ati “Uwo muforomo yahise yambara uturindantoki apima ayo mashyira. Mugushaka ikiyatera yumva harimo ibikoresho, bityo ahita abikururamo arabitwereka hanyuma birajugunywa dore ko byose byabaye nijoro”.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Theos Badege, yavuze ko nyuma yaho ikibazo cya Murekatete cyamenyekaniye, Polisi yahisemo gukomeza gukora iperereza ryimbitse.

Badege yakomeje avuga ati “Ningombwa ko ikintu cyose cyagira ingaruka mbi ku muntu uwo ariwe wese tugikurikirana kugira ngo ubutabera n’uburenganzira muntu bwubahirizwe. Abashinjwa icyaha bazashyikirizwa ubutabera hanyuma nabwo bukorane n’inzego zibishinzwe mu kubungabunga ubutabera”.

Abanyarwanda b’imyuga yose barasabwa kugira ubushishozi, ubunyangamugayo hamwe n’umwete mu tuzi twose bakora; nk’uko byasabwe n’umuvugizi wa Polisi.

Iyi nkuru y’ibyago byabaye kuri Murekatete yaravuzwe cyane mu gihe cyashize. Umukuru w’ibitaro bya Byumba nawe yari yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri icyo kibazo kuko nawe avuga ko bidashoboka ko ibyo bikoresho byamara imyaka itatu mu gitsina cy’umubyeyi.

NB: Amazina n’amafoto y’abashinjwa ntiyagaragajwe kubera batarahamwa n’icyaha.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iyi niyo journalism.wowe umushinja kwiga akazi,ushobora kuba uri inkandagirabitabo,izi ngo mu itangazamakuru bakora ibyo bishakiye.

mugabo yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

uwo mubyeyi yihangane yararenganye

yanditse ku itariki ya: 21-05-2012  →  Musubize

Umva ibindi bidasobanutse hahahaaaaa ngo igitekerezo kiragaragara... nyuma y’isuzuma, (ibyo tubyemere), naho igihe kidatinze bisobanuye ryari? Kugira ngo menye ko kitagaragazwa biterwa n’izihe mpamvu? mbimenya ryari ko kitakigaragaye?

ANICK KAGOYIRE yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

No amafoto... ntibyagaragajwe kubera iki? ariko ubu izi ziba ari inkuru zikoze neza cyangwa ni ukwiga akazi? Niba utayashyizeho yareka ariko ntutange ibisobanuro bidashinga!!

yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka