
Aba babyeyi basobanura ko nta mashanyarazi aba kuri icyo kigo nderabuzima kuburyo ngo mu gihe cyo kubyara bibagora cyane kuko barinda kumurika udutadowa cyangwa amatoroshi.
Uzabakiriho Dative avuga ko kubyarira mu mwijima bishobora kubagiraho ingaruka ikomeye. Asaba ubuyobozi kubaha amashanyarazi kuko bamaze imyaka itanu bayasaba.
Agira ati “Nijoro aba ari ibibazo iyo udafite agatoroshi wizaniye ngo uboneshe ni ikibazo gikomeye. Cyane ku badamu bari kubyara ukabona n’abaganga birabagora kuko hataba habona.
Tuba dufite n’impungenge zuko twabikuramo impanuka umuganga akabyaza umubyeyi nabi kubera kutabona.”
Mugenzi we witwa Muhimpundu Olive agira ati “Uje kubyarira hano bisaba ngo yizanire itara rya tubura waba ntaryo ugira ukagura agatoroshi.
Biratubangamiye cyane hari n’igihe itara rya tubura rikuzimiraho uri kubyara umwana cyangwa umubyeyi bakaba bagira ikibazo! Mudukorere ubuvugizi tubone amashanyarazi.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwinzuki, Ndizeye Joseph Desire avuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bidindiza serivisi batanga.
Agira ati “Uyu munsi kubyara n’izindi serivisi zitangirwa kwa muganga zisaba amashanyarazi ziratugora cyane tukaba dusaba ubuyobozi kudufasha bakaduha amashanyarazi kugira ngo serivisi duha abatugana zibe ari ntamakemwa.”
Umuyobozi bw’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko kuba umuriro utaragera kuri iki kigo nderabuzima ari ikibazo.
Niho ahera yizeza ababyeyi n’abahatuye ko bitarenze ukwezi kwa Kamena 2017, umuriro uzaba wahageze.
Agira ati “Ni ikibazo uyu munsi umuriro utarahagera ariko turizeza abaturage ko bitarenzi uku kwezi kwa gatandatu (2017) kutazashira iki kigo nderabuzima kidafite amashanyarazi.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|