Ba bana bavutse bafatanye bitabye Imana

Umubyeyi wabo, Ntakirutimana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko aba bana bavukiye mu Bitaro byo ku Munini mu Karere ka Nyaruguru bitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023.

Ibitaro bya Munini byari byaraboherereje ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo babagwe batandukanywe.

Ababyeyi b’abo bana ari bo Ntakirutimana Emmanuel w’imyaka 28 y’amavuko na Niyombabazi Angelique w’imyaka 24, bari batunguwe n’imbyaro yabo ya mbere yaje ari impanga z’abahungu bafatanye ibice byo mu nda.

Abo bana bari bahawe amazina ya Mugisha Bonheur na Ishimwe Fiston, nta Gakuru nta Gato kuko bombi bavuye mu nda icyarimwe bafatanye, ku buryo umwe yari ameze nk’uryamye ku wundi.

Abo babyeyi batuye mu Mudugudu wa Akajonge, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, bakaba batunzwe n’imirimo yitwa ’gupagasa’.

Ababyeyi b'abana bitabye Imana
Ababyeyi b’abana bitabye Imana

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya CHUK bwari bwabwiye Kigali Today ko abo bana batari kubagwa mbere y’amezi atandatu kugira ngo ingingo zabo zibanze zikure zifatike.

Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, avuga ko inyigo yakozwe n’abahanga mu by’ubuvuzi bw’abana, igaragaza ko amahirwe yo gukomeza kubaho kw’abana bavutse bafatanye ari 1/5000.

Ababyeyi b’abo bana bari bahaye ikiganiro Kigali Today bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwitunga no kwishyura imiti n’ibindi byose basabwa mu gihe bari bacumbitse muri CHUK.

Aba babyeyi bavuga ko bakeneye ubufasha
Aba babyeyi bavuga ko bakeneye ubufasha

Kugeza n’ubu abana bitabye Imana ngo nta buryo barabona bwo kwishyura imva no gusubira iwabo i Nyaruguru.

Ntakirutimana, se w’abana, agira ati "Kereka niba hari ukundi mwadukorera ubuvugizi umuntu akareba uko yakwikura ahangaha, sindamenya niba ibitaro biri bwemere kuduha imodoka kuko twabuze ubufasha, habuze n’uko twakwiyishyurira irimbi."

Ntakirutimana asaba umuntu wese waba afite umutima wo gufasha, kumutera inkunga abinyujije kuri nimero ya telefone 0785224717 iri muri Mobile Money.

Reba ikiganiro ababyeyi b’impanga zitabye Imana bagiranye na Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka