Asipirine ngo igabanya ibyago byo kurwara kanseri

Abahanga mu buvuzi bavuga ko Asipirine igabanya ibyago byo kurwara kanseri z’ubwoko butandukanye, ukanagabanya kwiyongera kwazo mu mubiri, mu gihe umuntu agiye afata Asipirine ku rugero ruto.

Nk’uko ubushakashatsi bwagiye bukorwa bubigaragaza muri ubwo bwoko bwa kanseri harimo kanseri y’amara, kanseri y’amabere, iy’ibihaha iy’umwijima iy’igifu, iy’udusabo tw’intanga ngabo n’izindi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga barimo Prof Peter Rothwell wo muri Kaminuza ya Oxford, bwerekanye ko abarwayi bagiye bafata nibura miligarama hagati ya 75 na 300 asipirine buri munsi mu gihe kirekire kanseri yagabanutse kugera kuri 20%.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku barwayi barenga ibihumbi 77 bafashe uwo muti mu gihe cy’imyaka itatu; nk’uko urubuga rwa interineti www.futura-sciences.com ruvbiuga.

Abagera kuri 20% biyongereye kugera kuri 37% ubwo uwo muti wakoreshejwe ku barwayi ba kanseri kuri rwa rugero ruto mu gihe cy’imyaka itanu. Uyu muti kandi wagaragayeho ko ugabanya impfu zituruka kuri kanseri ku kigero kingana na 15%.

Uretse ibi bijyanye na kanseri, Asipirine ifite uruhare mu gutuma amaraso aba meza kandi agatembera neza, ntazemo ibibumbe, ikanagabanya ibibazo by’umutima.

Nyuma y’ubu bushakashatsi bwakozwe n’Abongereza, hakurikiyeho ubwakozwe n’Abanyamerika na bwo bugaragaza akamaro ka Asipirine ko kurinda no kugabanya kanseri.

Gusa uyu muti wa Asipirine ushobora kugira ingaruka ku bawufata zirimo nko kuva amaraso no kugira ibibazo by’igifu. Bisaba kugirwa inama na muganga mbere yo kuwufata. Ubushakashatsi bukomeje gukorerwa kuri uyu muti.

Asipirine ni umuti ukoreshwa cyane ku isi, wavumbuwe hifashishijwe igishishwa cy’igiti kiboneka mu Misiri kizwi ku izina rya Saule blanc cyakunze gukoreshwa n’abaturage ba Misiri iyo babaga bashaka kugabanya ububabare mu kubyara no kugabanya umuriro; hari ahagana mu myaka 400 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka