Army week igiye kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byayo

Ibitaro bikuru bya Gisirikare- Kanombe bimaze gushyikirizwa imodoka ebyiri zifite ikoranabuhanga rireba indwara zo mu mubiri zizakoreshwa mu bikorwa bya Army week.

Nk’ uko byatangajwe na Ministiri wungirije w’ ububanyi n’ amahanga ndetse n’ ubucuruzi wa Korea, Min Dong Seok, ngo umubano u Rwanda rufitanye n’ igihugu cyabo ntugaragarira gusa mu rwego rw’ ubukungu, ahubwo ugaragarira no mu burezi, mu ikoranabuhanga ngo ariko uyu munsi bishimiye intambwe itewe mu buvuzi, aha hari mu muhango wo gushyikiriza ibitaro bya gisirikari by’ I Kanombe imodoka z’ ibikorwa by’ ubuvuzi bwimukanwa (medical clinic).

Nyuma y’ uko igihugu cya Korea kibinyujije mu kigega cyayo mpuzamahanga cyita ku buzima (Korea International Healthcare)cyageneye u Rwanda izi modoka, Ministere y’ ubuzima yazishyikirije ibitaro bikuru bya Gisirikare mu rwego rwo gufasha ibi bitaro muri gahunda yabo izwi nka army week, aho begera abaturage baba badafite ubushobozi bwo kugera mu bitaro ngo bivuze kubera ikibazo cy’ ubushobozi buke. Ministiri w’ ubuzima, Dr Agnes BINAGWAHO, ngo izi modoka zije zikenewe kuko zifite ibikoresho byose kabuhariwe muri zo harimo nk’ ibyuma bifotora imbere mu mubiri (X-ray) bifite ubushobozi bwo guhita byohereza ayo mafoto kuri internet agakurikiranwa n’ impuguke mu gusoma no gusobanura ayo mafoto yaba impuguke iri imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Igihugu cya Korea cyatekereje guha u Rwanda iyi mpano ngo babishingiye ku muco ibi bihugu byombi bihuje wo gutabarana, aho abaturanyi bahekerana umurwayi mu ngombyi bakamugeza kwa muganga, no muri Korea ngo ni ikimenyetso kigaragaza umuco w’ urukundo, nk’ uko byatangajwe na Ministiri wungirije Min Dong Seok.

Ku muyobozi mukuru w’ ibitaro bya Gisirikare by’ I Kanombe, Col. Ben Karenzi, arasanga izi modoka zidahagije mu kugera ku baturage bose, ariko ari intambwe nziza cyane; ibi bitaro biteye imbere mu buvuzi bwimuka basanzwe bakora mu rwego rwo kugera ku baturage bose.

Izi modoka kandi ngo mu mezi abiri zizaba zatangiye kuzenguruka mu turere twose mu gikorwa cyo gusuzuma indwara y’ igituntu, ngo aho usanga abantu babana n’ ubwo burwayi ariko batabizi kuko ibimenyetso biba bitaratangira kugaragara.

U Rwanda rubaye igihugu cya gatanu nyuma ya Ethiopia, Ghana, Nigeria, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gihawe impano y’ izi modoka z’ibikorwa by’ ubuvuzi byimuka (Medical Clinic). Ibitaro bikuru bya Gisirikare bikaba bihawe imodoka ebyiri harimo ifite ecography n’ ibindi bikoresho bijyanye nayo, indi ikaba irimo radiography (X-ray) byose bikaba ari ibyuma bifite ikorana buhanga ryo gufotora imbere mu mubiri.

Ingabire Egidie Bibio

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka