Amerika yahaye Ibitaro bya Gisirikare inkunga irenga miliyoni 100 z’amanyarwanda

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, uyu munsi tariki 30/01/2012, byashyikirijwe inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi bizakoreshwa mu kwita ku barwayi ba SIDA n’ab’izindi ndwara z’ibyuririzi, ndetse n’inzu bizakoreramo.

Iyo nyubako yatwaye miliyoni 100 z’amanyarwanda ifite laboratwari n’ibikoresho byayo, imiti ikoreshwa ku barwayi ba SIDA n’ibindi byorezo byanduzwanya.

Mu ijambo rye, Anne Casper, uwungirije ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda, yavuze ko bishimiye gukorana n’igisirikare cy’u Rwanda kubera uburyo ari intangarugero muri Afurika mu kurwanya icyorezo cya SIDA.

Casper yagize ati: “RDF yatweretse ko idafite intwari zifuza ubusugire bw’igihugu gusa, ahubwo yatweretse ko ifite nabifuza ubusugire bw’abaturage muri rusange.”

Inzu yashyikirijwe ibitaro bya gisirikari bya Kanombe.
Inzu yashyikirijwe ibitaro bya gisirikari bya Kanombe.

Charles Drew University yatanze iyi nkunga binyuze muri Drew Cares International, ifitanye ubufatanye n’igisirikare cy’u Rwanda kuva mu myaka itanu ishize.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka