Amerika: Turi aba mbere mu gushyigikira ubuzima ku isi, nubwo twahagaritse inkunga muri OMS

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, avuga ko igihugu cye gikora ibirenze ibindi bihugu byose mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ku isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Mike Pompeo, aha yari i Addis Ababa muri Ethiopia ageza ijambo kuri Komisiyo y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe kuzahura ubukungu bwa Afurika (Ifoto: @SecPompeo / Twitter)
Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Mike Pompeo, aha yari i Addis Ababa muri Ethiopia ageza ijambo kuri Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kuzahura ubukungu bwa Afurika (Ifoto: @SecPompeo / Twitter)

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yamaganye abanenga Perezida Donald Trump, avuga ko ari ingaruka z’amakuru atari yo isi yabonye avuga ku ruhare rwa Amerika mu kurwanya COVID-19.

Bwana Pompeo yavuze ko bishoboka ko Amerika izakoresha amafaranga menshi kuruta mbere hose mu buzima ku isi, nubwo yahagaritse inkunga yatangaga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Mike Pompeo yavuze ko nta kindi gihugu cyigeze kigira, cyangwa kizigera gikora byinshi mu guharanira ubuzima bw’isi kurusha Amerika.

Yongeyeho ko by’Umwihariko Amerika yiyemeje gukoresha Amadolari arenga miliyoni 170 (asaga miliyari 162 mu mafaranga y’u Rwanda) muri Afurika yonyine, kugira ngo yifashishwe mu kwirinda Coronavirus.

Yakomoje no ku isura ya Amerika mu mahanga yangiritse kubera amagambo Perezida Trump aherutse kuvuga ku bijyanye no kuvura COVID-19 hakoreshejwe imiti inyuranye, ariko asaba ibihugu bya Afurika kugirira icyizere Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka