Amerika: Bakoze umuti utuma virusi ya Covid-19 yirwanya ubwayo

Umuti mushya wakozwe n’abashakashatsi bo mu kigo ‘Scripps Research’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzajya utuma virusi ya Covid-19 yirwanya ubwayo ndetse ikaniyica.

Uwo muti wiswe NMT5, ubuza virusi ya SRAS-CoV-2 gufata kuri za ‘enzyme’ ya ‘ACE2’ cyangwa se ‘protein’ ya ACE2, ifasha iyo virusi kwinjira mu tunyangingo tw’umuntu.

Itsinda ryo mu Kigo cy’ubushakashatsi cya ‘Scripps Research’ ryagaragaje ko uwo muti, wamaze kwemezwa n’Ikigo gishinzwe ubugenzuri bw’imiti n’ibiribwa (FDA), kuko ushobora gukumira virusi ya Covid-19 mu nyamaswa, kuko ari ho wamaze kugeragerezwa.

Uwo muti nk’uko byasobanuwe n’abo bawukoze, ubuza virusi ‘SRAS-CoV-2’ cyangwa se virusi itera Covid-19, gufata kuri poroteyine ya ACE2 y’umuntu, aho virusi itinda mbere yo kwinjira mu tunyangingo tw’umuntu no gutuma arwara, iyo protein ikora nk’inzira ya virusi iba ifunze mu gihe haje virusi, ariko mu gihe idahari ikomeza gukora uko isanzwe ikora.

Umuyobozi muri iryo tsinda ryakoze ubwo bushakashatsi, akaba n’umwarimu muri Scripps Research witwa Stuart Lipton, yagize ati "Igishimishije cyane cy’uyu muti, ni uko mu by’ukuri dufata virusi tugatuma itangira kwirwanya ubwayo, ikaniyica ubwayo ntibe icyanduje abantu. Bivuze ko ari ko kuyiganza”.

Ati "Ikindi cyiza cy’uwo muti, ni uko utavanaho protein ya ACE2 burundu, kandi ukaba utavanaho imikorere yayo isanzwe mu mubiri w’umuntu, ahubwo iyo nta virusi ihari, ACE2 ikomeza gukora akazi kayo uko bisanzwe".

Umuti wa NMT5, ubuza virusi ya ‘SRAS-CoV-2’ ku kigero cya 95 % gufata kuri ACE2, ukaba ngo wanakumira virusi za Covid-19 zihinduranyije zigera kuri 12, harimo alpha, bêta, gamma na delta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka