Ambasaderi w’Amerika arizera ko ikigo gitanga amaraso kizemerwa n’ishyirahamwe nyamerika ryo gutanga amaraso

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Donald W. Koran aratangaza ko afite icyizere ko ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso (NCBT) kizemerwa n’ishyirahamwe nyamerika ryo gutanga amaraso American Association for Blood Banks (AABB).

Mu ruzinduko amazemo iminsi mu Ntara y’Uburengerazuba, kuri uyu wa gatanu tariki 27/07/2012, Ambasaderi Donald W. Koran n’intumwa zari zimuherekeje basuye akarere ka Karongi basobanurirwa ku buryo burambuye imikorere y’ishami ya NCBT ishami rya Karongi.

Docteur Gatare Swaibu, uhagarariye NCBT yabasobanuriye amavu n’amavuko y’ikigo, aho kigeze n’icyerekezo gifite mu myaka iri imbere. Bimwe mu byo icyo kigo cyifuza kugeraho mu mwaka utaha ni ukwemerwa n’ishyirahamwe nyamerika ryo gutanga amaraso (AABB).

Amabasaderi w'Amerika mu Rwanda ashyikirizwa impano na Docteur Gatare Swaibu uhagarariye umuyobozi wa w'Ikigo cy'Igihugu cyo Gutanga Amaraso.
Amabasaderi w’Amerika mu Rwanda ashyikirizwa impano na Docteur Gatare Swaibu uhagarariye umuyobozi wa w’Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso.

Docteur Gatare yavuze ko icyizere gihari cyane ko intambwe NCBT imaze gutera ishimishije. Ibi kandi byanemejwe na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda ubwo yari amaze gutambagizwa mu bice bitandukanye by’icyo kigo.

Yagize ati “Ikigo nabonye gikora neza rwose ndizera ko ibyo bazageraho nta ngorane…kandi biranshimishije kuba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite uruhare rukomeye nk’umutera nkunga w’iki kigo binyuze mu kigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, Center for Disease Control and Prevention (CDC)”.

Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso gifite amashami mu turere tune ari two Musanze (Amajyaruguru), Huye (Amajyepfo), Rwamagana (Uburasirazuba) na Karongi (Uburengerazuba). Mu karere ka Rubavu naho bujuje ububiko bw’amaraso buri hafi gutangira akazi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka