Ambasaderi Vrooman yanyuzwe n’uburyo bwo gukumira Ebola mu Rwanda

Mu ruzinduko Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda yagiriye mu bitaro bya Ruhengeri ku itariki 18 Ugushyingo 2019, yishimiye uburyo u Rwanda rwateye imbere muri gahunda yo gukumira icyorezo cya Ebola.

Ambasaderi Peter H.Vrooman (wa kabiri ibumoso) mu biganiro n'ubuyobozi bw'ibitaro bya Ruhengeri
Ambasaderi Peter H.Vrooman (wa kabiri ibumoso) mu biganiro n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri

Ni nyuma yo gusura inyubako yuzuye mu bitaro bya Ruhengeri ishinzwe kwakira abakekwaho kwandura icyorezo cya Ebola, yubatswe ku nkunga ya USAID y’Abanyamerika.

Mu kiganiro Ambasaderi Peter H. Vrooman yagiranye na Dr. Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, yavuze ko yashimishijwe n’uburyo u Rwanda rwakataje mu gukumira icyorezo cya Ebola, nyuma yo kubaka inzu yakira abakekwaho icyo cyorezo nkuko Dr. Muhire Philbert yabitangarije Kigali Today.

Inyubako igenewe kuvurirwamo abakekwaho indwara ya Ebola
Inyubako igenewe kuvurirwamo abakekwaho indwara ya Ebola

Agira ati “Ambasaderi byamushimishije cyane, kuko na we ni ubwa mbere yabona inyubako nk’iriya mu Rwanda twashyiramo umurwayi wa Ebola, cyangwa se uwo dukekaho Ebola.

Ni uruzinduko rwari rugamije kureba aho iriya nyubako igenewe kwakira abantu dukekaho indwara ya Ebola igeze, kuko ni gahunda badufashamo. Murabizi abantu bo muri USAID, inkunga badufashamo ni iy’abaturage ba America, ni inzu twafashijwemo gusanirwa n’umushinga witwa ‘Ingobyi’ iterwamo inkunga na USAID”.

Dr. Muhire akomeza agira ati “Ni ikintu cyari ngombwa ko aza kuyireba kuko ni iya mbere twafashijwemo na Amerika mu bijyanye no kuyisana no kuyishyiramo ibikoresho. Rero byamushimishije kubona ko inyubako ya mbere igeze kuri ruriya rwego”.

Iyo nyubako yavuguruwe yari isanzwe mu bitaro bya Ruhengeri ikorerwamo izindi serivise, biba ngombwa ko ivugururwa igashyirwamo n’ibikoresho hagamijwe gukumira icyorezo cya Ebola.

Dr. Muhire Philbert avuga ko iyo nzu ijyanye n’igihe kuko ifite ibyangombwa byose bijyanye no gupima Ebola no kwita ku wayanduye.

Ati “Iyo nzu yuzuye ku kigero cya 99% kuko yarasanwe, inzira zinyuzwamo abarwayi bakekwaho Ebola ziratunganye neza, aho abarwayi bashobora kuba harahari haratunganye neza, ibikoresho by’isuku bashobora kwitabaza birahari, n’ibikoresho byo kuvura byose birimo.

Ubuyobozi bw'ibitaro bya Ruhengeri n'akarere ka Musanze batembereje Ambasaderi mu bitaro
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri n’akarere ka Musanze batembereje Ambasaderi mu bitaro

Harimo ibitanda, imashini zikurikirana umurwayi n’izitanga umwuka. Utukiburamo duke cyane ni intebe n’ameza bihagije ku baganga bavura, ariko aho bakorera n’ibyo babikamo ibikoresho byose birahari”.

Iyo nyubako igenewe kwakira abakekwaho Ebola yubatse mu bitaro bya Ruhengeri, ije akarere ka Musanze karatangiye ubukangurambaga ku isuku no gufasha umuturage kumenya uko Ebola yirindwa, nkuko umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine abivuga.

Ati “Iyi nzu ije mu karere twaratangiye ubukangurambaga ku isuku no kurwanya Ebola, aho tumaze iminsi dukangurira abaturage gukaraba intoki no kwirinda umwanda uwo ari wo wose. Dushinzwe kurinda Abanyarwanda ibyorezo byose byaturuka hirya no hino, ni yo mpamvu twanakoze ubukangurambaga bwo kubigisha uko Ebola yandura”.

Nuwumuremyi Jeannine, umuyobozi w'akarere ka Musanze
Nuwumuremyi Jeannine, umuyobozi w’akarere ka Musanze

Mu kurwanya icyorezo cya Ebola kandi, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwashyizeho itsinda rikuriwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, umukozi w’akarere ushinzwe ubuzima n’abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima, aho basura abaturage babaha inyigisho zinyuranye kuri Ebola n’uburyo bwo kuyirinda.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga kandi ko iyo nyubako yuzuye mu bitaro bya Ruhengeri, ari ingirakamaro mu guteganya ko haramutse habaye ikibazo cy’icyorezo cya Ebola muri ako gace, habaho gukumira byihuse.

Ati “Nubwo nta muntu uragaragaraho Ebola muri aka karere, iyi nyubako tumaze gusura irakomeye cyane. Burya guteganya ni byiza kuruta kuvura, mu gihe twagira ikibazo cy’umuntu wanduye Ebola, kuko yandura ku buryo bworoshye kandi ikihuta, agomba gushyirwa ahantu he hihariye akavurirwa aho ngaho mu buryo bwo kurinda undi wese wakwandura”.

Igihugu cya Uganda na Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo ni byo bihugu bituranye n’u Rwanda bimaze iminsi byumvikanamo icyorezo cya Ebola.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

harihakwiye gutangwa ubumenyi kuri ebola mumavuriro yigenga kuko ahanini abantu baturuka mumahanga bihutira mumavuriro ya prive bigatuma iyondwara itamenyekana byihuse. murakoze!

Bikorimana Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka