Amaze gutanga amaraso inshuro 96 kandi ngo ntazabihagarika
Nsengumuremyi Principe utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko amaze gutanga amaraso inshuro 96 kandi ngo ntateze kubihagarika kuko ntacyo bimutwara ahubwo akishimira ko afasha abayakeneye, ndetse akaba yanabihembewe.

Uwo mugabo ufite amaraso yo mu bwoko bwa O-, avuga ko gutanga amaraso yabitangiye kera atarumva ibyo ari byo ariko ngo aza kubikomeza aho amariye kumenya ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima, bituma abikomeza ndetse kuri we ngo akumva ari ishema.
Nsengumuremyi wari witabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe gutanga amaraso wizihirijwe i Kigali kuri uyu wa 14 Kamena 2019, avuga ko yatangiye gutanga amaraso akiri umunyeshuri.
Agira ati “Maze gutanga amaraso inshuro 96, nayatanze bwa mbere ku italiki 30 Mutarama 1998 niga mu wa kabiri w’ayisumbuye. Nayatanze mu kigare mbishishikarijwe n’abari basanzwe babikora, hashize iminsi nibwo namenyeshejwe ko mfite amaraso adakunze kuboneka ya Rhésus négatif kuko mfite O-”.
Nsengumuremyi yongeraho ko kuba afite ubwo bwoko bw’amaraso biri mu byatumye ayatanga kenshi kuko ngo adakunze kuboneka igihe cyose umurwayi ayakeneye.

Ati “Mbere nayatangaga buri gihembwe, ariko kuva muri 2015 nagiye nyatanga nka kabiri mu kwezi. Ibyo byatewe n’uko mfite amaraso ya O-, bivuze ko nshobora kuyaha umuntu uwo ari we wese (Donneur universel), ku buryo n’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso cyajyaga kimpamagara hari uyakeneye nkagenda nkayatanga”.
Ati “Kubera ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima, iyo babaga bampamagaye nigomwaga ibindi byose nkagenda nkayatanga kugira ngo ndamire ubuzima bw’uyakeneye kandi nta ngaruka byangizeho. Ibyo bituma nkomeza kwitwara neza mu buzima kugira ngo ngumane amaraso mazima”.
Uwo mugabo avuga kandi ko hari abavuga ko abibonamo amafaranga bakurikije uko abyitabira, ariko we akemeza ko ari ntayo.
Ati “Hari nk’ubwo bampamagaraga ngo njye gutanga amaraso, ngahita mbwira mugenzi wanjye ngo ansigarireho ku kazi, agahita ambwita ati ariko ibyo bintu wirirwa wirukamo ntibirimo amafaranga! Namubwiraga ko ari ntayo kuko mu Rwanda gutanga amaraso ari ubushake, bityo ko nta gihembo cyangwa ikiguzi”.

Nsengumuremyi usanzwe ari umujyanama w’ubuzima, yahawe igikombe nk’Umunyarwanda wa mbere watanze amaraso inshuro nyinshi ndetse anahabwa telefone nshya yatanzwe na Airtel.
Mu bandi bahembwe kubera gutanga amaraso inshuro nyinshi harimo Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, Umunyamerika Arjun Prasad Mainali umaze kuyatanga inshuro zirenga 100, Guverineri Gatabazi JMV, Minisitiri Ndimubanzi n’abandi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta kibazo cy’amaraso gihari, cyane ko abayatanga ari ubwitange akanabasaba gukomeza.
Ati “Turashimira cyane abantu batanga amaraso kuko bayatanga ku bushake nta kiguzi ari na byo OMS ishyigikiye. Mu Rwanda kandi abayatanga baba bizeye ko ari mazima, tukabashishikariza gukomeza kuyatanga kandi bakagira imyitwarire myiza kugira ngo amaraso yabo ahore ari meza”.
Mu kwizihiza uyu munsi wo gutanga amaraso, abantu batandukanye bayatanze mu rwego rwo gushishikariza n’abandi kugira umutima utabara batanga amaraso.










Ohereza igitekerezo
|
Nshaka gutanga amaraso nange
Nabariza he
Nyandikira kuri
[email protected]
Mwiriwe,
Ko nshaka gutanga Amaraso nange nabariza he
Mwanyandikira kuri
[email protected]