Amavuriro yigenga abangamiwe no kuba ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi bitavugururwa
Abahagarariye amavuriro yigenga mu Rwanda baratangaza ko babangamiwe n’uko ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi bitavugururwa, bikaba bituma amwe muri ayo mavuriro ahagarika ibikorwa byayo, n’andi akaba ari gukorera mu bihombo.
Abahagarariye amavuriro yigenga, bavuga ko hashize imyaka umunani igiciro ngenderwaho kidahinduka, kandi ibiciro by’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi byo bikomeza kuzamura ibiciro ku isoko.
Abashoramari mu mavururo yigenga bavuga ko kuba ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi bitavugururwa, bigira ingaruka ku gushora mu buvuzi harimo kutagura ibikoresho bigezweho uko bikwiye, no kubasha kwagura ibikorwa by’ubuvuzi mu mavuriro yigenga.
Bimwe mu bikoresho bigezweho amavuriro yigenga mu Rwanda atarabasha kugura, ni ibyuma bipima hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, mu gushaka indwara mu mubiri (MRI) kuko biri mu mavuriro yigenga atatu gusa mu Rwanda, n’ibyuma byoroheje mu gufotora mu magufa bikaba biri hakeya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’amavuriro yigenga mu Rwanda, Ntakirutimana Christian avuga ko Minisiteri y’Ubuzima MINISANTE, yagiye ibaha amatariki atandukanye yo kuba ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi byavuguruwe, kugira ngo bijyane n’igihe ariko na n’ubu hashize imyaka umunani bidahinduka.
Agira ati, “Ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi biheruka tugenderaho ni ibyo muri 2017, imyaka umunani irashize, na n’ubu MINISANTE itubwira ko irimo kubikora, ariko bagenda banyuranya imvugo iby’umwe akubwiye undi akubwira ibindi, kuko mu kwezi kwa gatanu bari batubwiye ko batarenza ibyumweru bibiri, mu kwezi kwa Nyakanga bavuga ko hagiye kwiyongeraho andi mezi abiri, mu kwezi kwa Kanama 2024 nabwo bagaragazaga ko bikigoye kuvugurura ibiciro”.
Yongeraho ati, “Nk’ubu icyuma gipima malariya n’ibindi bizamini byoroheje (Hematology analyser) cyaguraga miliyoni 10Frw mu myaka itanu ishize, none ubu kiragura miliyoni 15Frw, igiciro cy’ikizamini mu myaka umunani ishize kiracyari cyakindi mu gihe igiciro cy’imiti yifashishwa mu gupima ibizamini, nayo yazamutse urumva ko bitoroheye ivuriro kwikura muri icyo gihombo”.
Ntakirutimana avuga ko ubwo bakoraga Inteko rusange ry’amavuriro yigenga, MINISANTE yijeje ba nyir’amavuriro ko biba bikemutse mu byumweru bibiri none hashize amezi atanu nta gisubizo barabona.
Agira ati, “N’ubwo batubwira ko baba bari kubikoraho, ntacyo bitumariye kuko dukorera mu bihombo, ibyo biradindiza gahunda ya Leta y’ubuvuzi aho u Rwanda rushaka kuba igicumbi cy’ubuvuzi, ibyo ntibyashoboka ibiciro bitavugururwa”.
Hari amavuriro yafunze n’ashobora gufunga kubera kutavugurura ibiciro.
Ntakirutimana avuga ko hari amavuriro n’ibitaro byabaruwe 12 byamaze gufunga imiryango, kubera ko uko ibiciro biri hasi bigoye gushora mu bikoresho byo kwa muganga, kuko basanga batagaruza.
Agira ati, “Nk’ibitaro byitwa Heritage mu Kagarama byarafunze kubera nta nyungu bibonamo ahubwo bikorera mu gihombo, nk’icyuma cya MRI kigura Miliyali eshatu, mu gihe igiciro kitajyana n’igihe abantu batinya gushora, ubwo iyi MRI wazayigaruza ryari, ba nyir’amavuriro bagerageza kwirirwa muri za banki, bagahorana amadeni adashira kugira ngo badasubiza inyuma ireme ry’ubuvuzi, ibyo bituma bahora barwana no kwishyura gusa”.
Kutavugurura ibiciro bibangamiye amavuriro yigenga mu Mijyi yungirije Kigali
Umuyobozi nshingwabikorwa w’ibitaro byigenga, La Providence mu Karere ka Muhanga, Jean Claude Muhire avuga ko muri rusange abantu badakwiye kumva ko gusaba kuvugurura ibiciro, bivuze gusa inyungu z’ubucuruzi ahubwo bisobanuye kuzamura ireme ry’ubuvuzi, no kwagura ibikorwa by’ubuvuzi bugezweho.
Muhire avuga ko kuri La providence batangiye bafite serivisi imwe yo gusuzuma indwara zoroheje no kuzivura, ariko ubu bamaze kugera kuri serivisi 15, zirimo no kubyaza babaze umubyeyi, kuvura indwara z’ubuhumekero no kuvura indwara z’uruhu bakaba banifuza kugura ibyuma byifashishwa mu gusuzuma indwara bigezweho.
Cyakora Muhire nawe avuga ko hatagize igikorwa ngo MINISANTE ivugurure ikiguzi cy’ibikorwa by’ubuvuzi, byakomeza kugorana ngo bakomeza gutanga serivisi zisumbuye nk’ibitaro biri mu mujyi wunganira Kigali (Satellite City) nk’uko babisabwa n’ubuyobozi bw’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko bakeneye ko amavuriro yigenga akomeza gushora mu buvuzi, ku buryo nko mu Mujyi wa Muhanga bakeneye icyuma gisuzuma bya gihanga cya MRI kugira ngo bakomeze gufasha abaturage bajya gushakira serivisi z’ubuvuzi kure.
Agira ati, “Nk’ubu biriya byuma biracyabarizwa mu mavuriro ya Leta makuru, turifuza ko abashoramari mu buvuzi bashaka uko batwegereza icyo cyuma, kugira ngo serivisi batanga zikomeze kwaguka”.
Kayitare avuga ko bizera imikorere y’amavuriro yigenga mu Karere ka Muhanga, ku buryo ntawe ukwiye kugira impungenge z’uko abavuzi bigenga baba bagambiriye inyungu gusa, kurusha gufasha abarwayi kuko hari inzego zitandukanye zibakurikirana.
Avuga ko imitangire ya serivisi z’ubuzima ikurikiranwa n’urwego rushinzwe ubuzima, rugizwe n’abakora muri serivisi z’ubuvuzi n’ubuyobozi bw’Akarere ku buryo kuva ku Murenge no ku Karere izo nzego zikurikirana neza kandi zikaba zafata icyemezo aho bitagaragaye neza.
Muhire avuga ko uko amikoro azagenda aboneka bazarushaho kwagura serivisi zikenerwa n’abatuye mu Mijyi, dore ko ngo hari n’abaturuka mu Turere twa Ngororero, Nyanza, Kamonyi na Ruhango bagana ivuriro rya la Providence.
Ni nde uvugurura ibiciro?
Muhire avuga ko ibiciro mu myaka umunani ishize ibya serivisi z’ubuvuzi byazamutseho 60%, ugereranyije n’igihe baheruka kubivugururira ku buryo hari nk’imiti irangurwa menshi ikagurishwa kuri makeya.
Agira ati, “Nk’ubu hari umuti turangura kuri 400Frw, tukaba tuwugurisha 360Frw urumva ko turahomba, nihatagira igikorwa hari abazananirwa gukomeza gukora, kandi hari aho bagenda bananirwa”.
Ubusanzwe ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi mu mavuriro yigenga bivugururwa na Minisiteri y’ubuzima, mu gihe hari ibindi biciro bivugururwa buri mezi atandatu hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo by’ubwishingizi, ibyo byo bikaba bikorwa kuko ibyo bigo biba bigira ngo bidahimba.
Ibyo ngo bituma hari igihe imiti na serivisi z’ubuvuzi bizamuka, cyangwa bikamanuka nyamara amavuriro yigenga yo adafite uburenganzira bwo guhindura igiciro.
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru ntitwabashije kuvugisha abayobozi bashinzwe amavuriro yigenga muri MINISANTE, ngo batubwire icyo bateganyiriza abashoye mu bikorwa by’amavuriro yigenga, nibagira icyo badutangariza tuzabigarukaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|