Amavuriro mato (Postes de Santé) agiye kongererwa ubushobozi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko igiye kongerera ubushobozi amavuriro y’ibanze (Poste de Sante), mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zihatangirwa no gukemura ibibazo by’abayagana.

Amwe mu mavuriro mato yongerewe serivizi zihatangirwa harimo nk'iz'ububyaza, ubuvuzi bw'amenyo, amaso ndetse no gusiramurwa (gukebwa)
Amwe mu mavuriro mato yongerewe serivizi zihatangirwa harimo nk’iz’ububyaza, ubuvuzi bw’amenyo, amaso ndetse no gusiramurwa (gukebwa)

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bimwe mu bikubiye mu mabwiriza mashya harimo ko za Postes de Santé zigomba kongererwa ubushobozi mu bikorwa by’ubuvuzi kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza ku bazigana, nk’uko umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Coloneille Ntihabose abisobanura.

Ati “Biraza bisubiza ibyo abaturage basabaga, ndababwira nk’urugero, bifuzaga ko gupima ibizamini bikoresheje Mikorosikope (microscope), bishyirwa mu mavuriro y’ibanze, mu mabwiriza mashya bizaba birimo, bifuzaga ko ikizamini cy’inkari, umusarani, ikizamini cya Malaria bishobora kuba byakorerwa ku ivuriro ry’ibanze”.

Akomeza agira ati “Hari no kudoda bisanzwe umuntu yakomeretse, urugero nk’abana bari barimo gukina akabuye kagakubita umwe ku mutwe agakomereka, akajya ku ivuriro ry’ibanze bakamudoda, n’ibikorwa byo kuboneza urubyaro”.

Kuri ubu ayo mavuriro harimo acungwa na Leta hakaba n’andi yeguriwe ba rwiyemezamirimo kugira ngo babe ari bo bayakurikirana aho kugeza ubu umuryango SFH Rwanda wahawe za Postes de Santé 189.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri aya mavuriro harimo adakora ndetse n’andi adakora iminsi yose, gusa ngo hari ibyahinduwe bikubiye mu mabwiriza mashya kugira ngo arusheho gutanga serivisi nziza.

Dr. Ntihabose ati “Mbere umuforomo ni we wari wemewe ko aza agafatanya na Leta mu mikoreshereze ya rya vuriro ry’ibanze, ariko ubu twabonye ko bisaba gufungura buri wese ufite ubushobozi bw’amafaranga n’ubumenyi bwo gucunga ya mavuriro, ni ukuvunga ngo umuryango ushobora kuza ugakorana na Leta, ukavuga ngo ndashaka ivuriro ry’ibanze kuba narikoresha”.

Akomeza agira ati “Icyo tumusaba ni uko ashyiraho umuforomo uyobora rya vuriro, ariko we akazana ubushobozi bw’amafaranga, n’ubumenyi agakoresha wa muforomo akaba ari umukozi we, ikindi ni uko ibigo by’abikorera byemerewe kuza bigakorana na Leta mu gucunga rya vuriro. Mbere umuntu yari yemerewe ivuriro rimwe, ubu umuntu ashobora kuba yafata amavuriro arenze rimwe, akayacunga mu gihe afite ubushobozi n’ubumenyi”.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kugira ngo Leta ifate amavuriro y’ibanze yose byasabaga abakozi bagera ku bihumbi bitandatu, bangana hafi na 1/3 cy’abakozi bari mu rwego rw’ubuzima, uhereye ku kigo nderabuzima, ibitaro, kugera kuri CHUK byose bisanzwe bifite abakozi bagera hafi ku bihumbi 20.

Abaturage bavuga ko kuba hari amavuriro y’ibanze adakorana n’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Santé) bibagiraho ingaruka, ari na ho bahera basaba ko aya mavuriro yose yajya akorana na mituweli. Ni mu gihe Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ruvuga ko kugeza ubu rukorana n’amavuriro y’ibanze 430 gusa, avura abafite mituweli.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, abayagana bagenda biyongera kuko mu mwaka wa 2016- 2017 bavuye ku 71,212 bagera kuri 4,425,855 hagati y’umwaka wa 2020-2021.

Nubwo ibi byagabanyije abaganaga ibigo nderabuzima ndetse n’abavurwaga n’abajyanama b’ubuzima, ngo haracyakenewe ko hubakwa andi mavuriro y’ibanze, kuko hari utugari tugera kuri 200 tudafite ivuriro na rimwe, mu gihe kuri ubu mu Rwanda habarirwa amavuriro y’ibanze agera ku 1,157 yo mu rwego rwa mbere n’andi 21 yo mu rwego rwa kabiri atanga ubuvuzi burimo ubw’amaso, ubw’amenyo no kubyaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka